Inkuru zamamaza

Kigali: TransUnion Rwanda yatangije uburyo bwo kumenya amakuru ajyanye n’imyenda hakoreshejwe telephone igendanwa

Mugihe kuri ubu abagana amabanki n’ibigo by’imari iciritse basaba inguzanyo zo kubafasha kwiteza imbere bagenda biyongera umunsi ku wundi
abazitanga nabo bakenera kumenya amakuru arambuye kubasaba izo nguzanyo mbere yo kuzibaha.Ni ibintu bigora abasaba izo inguzanyo basiragira hirya no hino muri za banki no mu bigo by’imari babaza uko amakuru ajyanye n’imyenda kuri bo ahagaze.

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa gatanu ikigo cya TransUnion
cyatangije ku mugaragaro uburyo bwiswe "Transunion Menyesha" aho umuntu ashobora Kumenya amakuru ajyanye n’umwenda afitiye banki akoresheje Telefone ye igendanwa nkuko byashimangiwe n’umuyobozi wa transunion Rwanda, bwana Aimable NKURANGA.
KIMENYI VALENS ushinzwe gukurikirana ubutajegajega bw’urwego rw’imari muri banki nkuru y’igihugu avuga ko ubu buryo bwa "Transunion menyesha" bwatangijwe
ngo buzafasha abasaba inguzanyo n’abazitanga ari bo banki cg ibigo by’imari bitewe n’uko bazaba bafite amakuru ahagije bashingiraho mu gutanga izo nguzanyo.
Ubu buryo bwa "transunion menyesha" kandi ngo buje ari igisubizo kubajyaga bitotombera ko batinda kubona inguzanyo basabye mu mabanki n’ibigo byimari iciriritse bitewe no kumara igihe kirekire hagishakishwa amakuru kuribo.