Imyidagaduro

Nijeriya: Umuhanzi kiss daniel ashobora guhindura izina kubera urubanza..

Umuhanzi w’umunyanijeriya Anidugbe Oluwatobiloba Daniel uzwi cyane ku izina rya Kiss Daniel yagejejwe mu rukiko n’abari bashinzwe kurengera inyungu ze muri muzika aribo G-World Entertainment bamushinja kutubahiriza amasezerano bari baragiranye mu mwaka wa 2013.

Nkuko byatangajwe n’abahagarariye G-World Entertainment Limited, Kiss Daniel muri 2013 yagiranye nabo amasezerano yagombaga kumara imyaka 7 ngo ariko mbere y’uko aya masezerano arangira uyu muhanzi yatangiye kwitwara muburyo budashimishije

Umujyanama wabo Aso Kalu Etea yagize ati ‘’ kuba yari yarashatse undi manager umukurikirana, ujya kumushakira amasoko ndetse no guciririkanya ibiciro by’ayo ari buhembwe, kandi akoresha izina ‘’Kiss Daniel’’ ndetse n’indirimbo ziri kuri alubumu yitwa ‘’New Era’’ n;indi iri hafi gushyirwa hanze yitwa ‘’Evolution’’ ibi byose bigaragaza ko atubahirije amasezerano twagiranye kuko ibi byose birimo.

Akomeza agira ati ‘’twatanze ikirego mu rukiko rukuru rwa Lagos ,gifite nimero FHC/L/CS/1758/2017 kiri hagati ya G-WORLDWIDE ENT. LIMITED na OLUWATOBILOBA DANIEL ANIDUGBE turimo kuregera uburenganzira ku bihangano byacu birimo indirimbo zose ziri kuri alubumu zombi ndetse n’izina akoresha mu buhanzi bwe ari ryo Kiss Daniel’’

Ibi byose bije nyuma yaho mu minsi ishize umuhanzi Kiss Daniel abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yeruye ko atakibarizwa muri G-World Entertainment ko ahubwo ibikorwa bye byose bijyanye na muzika abyimuriye mu yindi label yitwa FLYBOI INC.