Imyidagaduro

Manushi chhillar umunyeshuri wiga iby’ubuvuzi niwe watsindiye ikamba rya miss world 2017.

Manushi Chhillar w’imyaka 20 abaye umuhindekazi wa gatandatu wegukanye iri rushanwa
aje akurikira bagenzi be bazwi cyane mugukina filime muri bollywood nka Priyanka Chopra na Aishwarya Rai

Itsinzi ye ikaba yahise ituma igihugu cy’ubuhinde kinganya n’icya Venezuela mugutsindisha abantu benshi mur’iri rushanwa aho buri gihugu kimaze gutsindira ikamba rya miss world inshuro 6 mu myaka 67 iri rushanwa rw’ubwiza rimaze.

Uyu muhindekazi wiga ibijyanye n’ubuvuzi ufite indoto yo kuzubaka ibitaro byinshi bidaharanira inyuga mubyaro bitandukanye mugihugu cye yagaragiwe n’umwongerezakazi ndetse n’umunya mexico nkibisonga bye

N’ubwo iki gikorwa cyagenze neza imyaka ibiri ishize nyampinga Anastasia lin war’uhagarariye igihugu cya Canada yangiwe kwinjira mubushinwa ashinjwa kuvuga ko uburengazira bwa muntu bubangamirwa mubushinwa,

ibi byaje kuba ngombwa ko uyu mwaka Canada ihagarirwa na cynthia merand, ucyiga mu mashuri y’isumbuye.

U Rwanda rwari ruhagarariwe na miss iradukunda elsa utarashoboye kugera muri 40 bambere