Imyidagaduro

Ibyo wamenya ku gikomangoma Harry na Meghan Markle bitegura kurushinga

Mu kiganiro bagiranye n’umunyamakuru wa bbc Mishal Husain, aba bombi bamutangarije byinshi ku rukundo rwabo n’ukuntu bakomeje kubigira ibanga kugeza ubwo igikomangoma Harry agiriye ku ivi agasaba markle ko yamubera umugore,
twaguhitiyemo ibyo wamenya kuri aba bombi bitegura kurushinga umwaka utaha wa 2018.

Harry yagize uruhare mw’ikorwa ry’impeta yambitse Markle
Harry yakoze uko ashoboye kugira ngo agire uruhare rugaragara mu ikorwa ry’iyi mpeta.
Dore ko mubiyigize harimo utubuye tubiri duto twari twarabitswe na nyina igikomangoma Diana
abajijwe ku byo kwambara impeta ifiteho urwibutso rw’igikomangoma Diana, Markel yagize ati ni iby’agakiro gakomeye kuba twumva ko ari kumwe na twe muri iki gikorwa

Si ibi gusa dore ko izengurutswe na zahabu y’umuhondo ufashe rimwe mu mabara akundwa na markle
hagati iyi mpeta ifitemo ibuye rya diamant rikomoka muri Botswana, igihugu bagiriyemo ibihe byiza ubyo bajyanaga yo bwa mbere

bahishe iby’umubano wabo igihe kigera ku mwaka n’igice
bavuze ukuntu bamaranye amazi 16 ko kandi batajyaga bamara igihe kirenze ibyumweru 2 batarabonana

Harry yatangaje ko nyuma y’ibyumweru 3 cyangwa 4 aribwo yamusabye ko batemberana muri Botswana
ati ’’twagiranye ibihe byiza cyane aho buri joro twaryamaga tureba inyenyeri’’

Markle yagize ati ’’mumezi 5 cyangwa 6 dutangira gukundana byari byiza cyane dore ko byari bikiri ibanga n’ubwo nyuma byatangiye gucyekwa ntacyo byahinduye
kuko ndacyeka twaragize igihe kinini cyo kumenyana dore ko tutashoboraga kumara ibyumweru 2 tutabonanye’’

Markle yanahishuye ko bahujwe n’inshuti yabo ariko birinda kumuvuga amazina ngo yabahuje muri kamena 2016 ibyo mucyongereza bita ’’blind date’’

Markle yahuye n’umwamikazi w’ubwongereza
Mbere y’uko iby’urukundo rwabo bimenyekana ngo babanje gusura bamwe mubagize imiryango yabo, uretse umwamikazi w’ubwongereza Markle abifashijwemo na Harry ngo banasuye bamwe mubagize umuryango wa nyina igikomangoma Diana kugira ngo nawe bamenyane

Imbwa z’ibwami zizwi nka corgi ngo zakunze Markle
Corgi ni ubwoko bw’imbwa zikomoka i Pembrokeshire ho muri wales akaba ari bumwe mubwoko bw’imbwa bwororwa n’umwamikazi Elizabeth II

Harry yagize ati ’’ njye maze imyaka 33 ziriya mbwa zimokera buri uko zimbonye ariko uyu twarinjiye zitangira kuzunguza uturizo zimwishimiye’’
Markle we yagize ati ’’igihe cyose twamaze dusangira icyayi zari zicaye ku birenge byanjye nunvaga ari ibintu binshimishije cyane’’

Si ubwa mbere Meghan Markle ashyingiwe
nk’uko tubikesha ikinyamakuru eonline.com, muri 2010 Markle yashyingiranwe na Trevor Engelson uyu n’uwe mu bantu bazwi cyane mu batunganya ama filime muri Hollywood ubukwe bwabo bwabereye mu gihugu cya Jamaica.

Bwari bwatumiwemo abantu bagera ku ijana , aba bombi baje gutandukana muri 2013 ntihasobanuwe impanvu y’itandukana ryabo dore ko bombi batigeze bashaka kubivugaho

ubu nyuma y’imyaka 5 Markle arimo kwitegura gukorana ubukwe n’ igikomangoma Harry KCVO.