Imyidagaduro

Charly & Nina: Kumurika Album "Imbaraga"(Amafoto)

Yanditswe na MANZI Henry

Igitaramo cy’itsinda Charly & Nina , cyabaye kuwa Gatanu tariki ya 01 Ukuboza 2017 ni kimwe mu bitaramo byitabiriwe n’abantu benshi muri uyu mwaka dore ko hari na bamwe batashoboye kwinjira aho cyaberaga kubera ubwinshi bw’abantu ndetse n’amatike yari yashize. Iki gitaramo kikaba cyarabereye kuri KCEV ahazwi nka Camp Kigali.

Mu bahanzi bafashije iri tsinda gususurutsa abari aho harimo Sintex, Andy Bumuntu, Deejay Pius, Buravan, Big Farious, ndetse na Juliana Kanyomozi

Nubwo Geosteady yari yashyizwe ku rutonde rw’abagombaga kuririmba muri iki gitaramo ntiyashoboye kuhagaragara.Umwe mu nshuti z’iri tsinda yadutangarije ko Geosteady yasabaga ibirenze ibyo yari kubakorera.
’’ geosteady yasabye amatike y’indenge 5 ubwo ni abantu 4 bagombaga kumuherekeza nawe wa 5 ugashyiraho na hotel bagombaga gucumbikamo’’

Akomeza agira ati ’’ibi ni ibintu bihenze ukurikije ibyo yagombaga gukorera charly na nina dore ko yari kuririmba igitero cye mu ndirimbo bahuriyeho yitwa ’’owooma’’ akaririmba wenda n’indi imwe’’

Geosteay abinyujijwe ku rukuta rwe rwa twitter yatangaje ko ababajwe no kuba yiswe umwana mubi kuko yatse amatike y’indege 2 gusa kandi ko afite byinshi azatangaza kuri iyi ndirimbo ’’owooma’’ mu minsi iri mbere.

Ibi yabitangaje nyuma y’uko umunyamakuru Nzeyimana Lucky amwibukije ko yanze kwitabira ubutumire bw’aba bakobwa kandi bo baramufashije ubwo yamurikaga Alubumu ye mu gihugu cya Uganda.