Imyidagaduro

CANADA: JeanTheHustla yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Greatest’

JeanTheHustla ni umuhanzi w’umunyarwanda utuye muri Canada,akaba umwe mu bahanzi bake b’abanyarwanda batuye muri Canada. Kuri ubu uyu muhanzi yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Greatest’.

Iyi ndirimbo Jean the Hustla yashyize hanze igiye kubanziriza izindi eshanu yarangije gukora zizaba zigize album ari gukoraho nubwo ataratangaza izina ryayo. Nkuko yabitangarije Inyarwanda.com ngo iyi album izaba inariho indirimbo yakozwe na Pastor P izajya hanze muri Mutarama 2018. Jean the Hustla nubwo asanzwe akorera indirimbo zose mu gihugu cya Canada yemera ko muzika y’u Rwanda imaze gutera imbere akaba ari nayo mpamvu yafashe icyemezo cyo gukorerwa zimwe mu ndirimbo ze n’abatunganya muzika bo mu Rwanda.

Uyu muhanzi Jean The Hustla yari asanzwe aririmba mu itsinda ry’abasore b’abanyarwanda ryitwa Jayels Family risanzwe rikorera muzika yabo muri Canada.

Ibitekerezo:

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

This form accepts SPIP shortcuts [->url] {{bold}} {italic} <quote> <code> and the HTML code <q> <del> <ins>. To create paragraphs, simply leave blank lines.