Imikino

Ubwongereza: Alan Pardew wigeze kwirukanwa yahawe akazi ko gutoza ikipe ya WBA

Ikipe ya West Bromwich Albion yamaze kwemeza ko uwari umutoza wa Crystal Palace Alan Pardew amasezerano yo gutoza iyi kipe yo mu gihugu cy’ubwongereza nyuma yo kumara iminsi icyenda ntamutoza mukuru ifite kuko yaherukaga kwirukana uwari umutoza wayo Tonny Pulus imuziza umusaruro muke muri iyi kipe.

Mbere y’uko iha akazi uyu mutoza Alann Scott Pardew umugabo w’imyaka 56 yari asanzwe atoza ikipe ya Crystal Palace mu gihe cy’umwaka umwe kuva mu mwaka w’imikino wa 2015 kugeza mu mwaka wa 2016 aho kugeza ubu nta kipe yari afite nk’umutoza.

Alan Pardew wavuye mu ikipe ya Crystal Palace yirukanywe azizze naho kuba umusaruro we wari muke ugereranije n’ibyo ikipe ye yamusabaga nub undi agiye gutoza ikipe ya West Bromwich Albion idahagaze neza kuko kuva umwaka w’imikino wa 2017 – 2018 muri shampiyona y’ubwongereza, iyi kipe iri ku mwanya wa 16 mu makipe 20 agize iyo shampiyona.

West Bromwich Albion yahaye umutoza wayo mushya amasezerano y’imyaka ibiri n’igice aho aya masezerano azarangira mu mpeshyi z’umwaka w’imikino wa 2019 2020 ndetse kandi Alan Pardew akaba abaye umutoza wa 11 w’ikipe ya West Bromwitch kuva mu mwaka wa 2011.

Uyu mutoza wanagaragaye ku myitozo y’ikipe ya WestBrom ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu afite akazi gakomeye ko kuvana iyi kipe mu myanya mibi iriho ndetse no kugarura itsinzi mu bakunzi b’iyo kipe kuko mu mikino 14 iyi kipe yakinnye muri uyu mwaka w’imikino ubwo yari ifitwe n’umutoza Tony Pulis yatsinze imikino 2, itsindwa imikino 6 ndetse inganya imikino 6 ikaba ifite amanota 12 muri rusange.

Ikipe ya West Brom Wich Albion n’umutoza wayo mushya Alan Pardew azatangira imirimo mishya akina shampiyona y’ubwongereza mu mpera z’iki cyumweru ubwo ku munsi wo kuwa gatandatu azakira ikipe ya Crystal Palace yahoze atoza akaza kwirukanwa nabwo azira umusaruro mubi.

Alan Pardew mu mupira w’amaguru yigeze kuwukina kuva mu mwaka wa 1980 kugeza mu mwaka wa 1998 akaba yarakinaga nka myugariro aho kuri we yakinnye imikino 299 akaza gutsinda ibitego 32, nk’umutoza yatangiye gutoza guhera mu 1998 akaba yaratoje amakipe atandukanye yo mu gihugu cy’ubwongereza harimo WestHam United, Charlton Athletics, Southampton, New Castle na Crystal Palace yari yamwirukanye mbere y’uko afashe ikipe ya West Bromwich Albion mu mwaka wa 2016.