Imikino

Ubutaliyani: Gennaro Gattuso yagizwe umutoza wa AC Milan

Uwahoze ari umukinnyi wo hagati mu ikipe y’igihugu y’ubutaliyani no mu ikipe ya Milan AC Gennaro GATTUSO yagizwe umutoza w’ikipe ya Milan AC.

Gennaro GATTUSO yatozaga ikipe y’abana ba Milan AC kuri ubu akaba yagiriwe icyizere n’ubuyobozi bw’iyi kipe.Uyu mutoza wahoze ari kizigenza w’iyi kipe mu kibuga yakiriwe neza n’abakunzi b’iyi kipe ubwo yahuraga n’abayobozi b’iyi kipe ibarizwa mu mujyi wa Milan.

Gennaro GATTUSO agizwe umutoza w’ikipe ya MILAN AC aho aje gusimbura umutoza Vicenzo MONTELLA wasezerewe.

Umutoza Vicenzo MONTELLA yasezerewe mu mirimo ye mu ikipe ya Milan AC bitewe n’umusaruro mucye.Kugeza ubu ikipe ya Milan AC ihagaze ku mwanya wa 7 ku rutonde rwa championnat irushwa amanota 11 n’ikipe iza ku mwanya wa 4,ari nawo utanga ticket yo kuzitabira imikino ya champions league mu mwaka w’imikino utaha.Ibyo bikaba bidahanganiwe n’ubuyobozi bw’ikipe ya Milan AC bukuriwe n’umuherwe w’umushinwa Li Yonghong washoyemo amafaranga menshi agura abakinnyi.

Ubuyobozi bw’ikipe ya Mulan AC bwari bwihaye intego yo kuzitabira imikino ya Champion`s league mu mwaka w’imikino utaha ari nabwo umutoza VICENZO MONTELLA yahise yirukanwa.

GENNARO GATTUSO wahoze ari umukinnyi wo hagati ukomeye muri iyi kipe ya Milan AC niwe uje kuyitoza nk’umutoza mukuru bamukuye mw’ikipe y’abana ba Milan AC, Gusa uyu mutoza akaba ari gushidikanywaho n’abamukurikiranira hafi kimwe n’abakurikirana umupira w’amaguru mu butaliyani.

Ibyo bigaterwa nuko Gennaro GATTUSO nta bigwi afite nk’umutoza,dore ko amakipe yose yatoje mu buswisi kimwe no mu butaliyani yayavuyemo nabi bitewe n`umusaruro mucye.Hakiyongeraho ko yaranzwe n`amahane mu kazi ke dore ko yigeze no gukubita umutoza umwungirije,bikamuviramo guhagarikwa umwaka wose,akaza no gusezererwa.

Ku rundi ruhande, bivugwa ko umutoza GENNARO GATTUSO ahawe gutoza ikipe ya MILAN AC bitewe n’ibigwi afite muri iyi kipe nk’umukinnyi.GENNARO GATTUSO yahesheje ikipe ya Milan AC ibikombe 2 bya championnat n’ibikombe 2 bya champions league.Icyo gihe yari umwe mu bakinnyi ikipe ya Milan AC yubakiyeho gusa byagiye bimugora cyane bitewe n’amahane yamuranze mu kibuga bikamuviramo gukora amakosa akomeye yamuhesheje amakarita y’umutuku.

Ibyo bikaba byarakomeje no mu buzima bwe nk’umutoza ari nayo mpamvu abenshi bamushidikanyaho,dore ko agiye gutoza abakinnyi bakuru.

Ikipe ya Milan AC irifuza kongera kuba ikipe y’igihangange ku mugabane w’uburayi dore ko Milan AC imaze gutwara ibikombe 7 bya champions league.Bakaba baheruka gutwara icyo gikombe mu mwaka wa 2007 ubwo batsindaga ikipe ya Liverpool icyo gihe Gennaro Gaatuso yari umukinyi wabo.