Imikino

Russia: Hafi amatike miliyoni ni yo amaze kugurishwa ku bazitabira imikino y’igikombe cyisi 2018

Mugihe habura iminsi 196 ngo irushanwa ry’igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru cya 2018 kizabera mu gihugu cyo mu burusiya gitangire kuri ubu hatangiwe kugurishwa amatike azaba akoreshwa mu kwinjira ku bibuga byo muri kiriya gihugu dore ko ku masitade 12 ari mu mijyi 11 itandukanye yo mu burusiya ariyo azakira iyo mikino.

Nkuko byatangajwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA, ryavuze ko kugeza ubu ku gice cyayo cya mbere cyo kugurisha amatike hamaze kugurishwa amatike 742 760 azemerera abafana kureba imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi kizatangira ku itariki ya 14 06 2018 kugeza ku itariki ya 15 07 2018 kikazitabirwa n’amakipe 32 aturutse ku migabane itanu .

Iri gurwa ry’aya matike y’iki gikombe cy’isi ribaye mu gihe habura iminsi ibiri ngo tombola y’uko amakipe azahura mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi ibe kuko kuri uyu wa gatanu tariki ya 1 12 2017 I State Kremlin Palace ho mu gihugu cy’uburusiya ariho abahagarariye amakipe azitabira iyi mikino ya nyuma bazahurira kugira ngo hamenyekane uko aya makipe azaba apanzwe mu matsinda.

Nkuko bigaragara kandi nyuma y’igice cya mbere cyigurishwa ry’aya matike kirangiye hateganyijwe ko ikindi igice cya kabiri cyo kugurisha andi matike kizatangira ku itariki ya 5 12 2017 kugeza ku itariki ya 13 01 2018 mu gihe hateganijwe ko amakipe 32 ariyo azitabira iyo mikino ya nyuma ndetse hagakinwa imikino 64 izitabirwa n’abakunzi b’umupira w’amaguru bangana na miliyoni 2 n’igice.

Nk’uko kandi bigaragara ku kinyamakuru BBC cyanditse ko amatike arimo kugurishwa kuri ndetse na mbere y’itangira nyirizina kw’imikino, itike izaba ari kugura make ari izaba ihagaze ku mayero 17 ni ukuvuga angana n’amafaranga 19 157 mu gihe itike izaba iri hejuru ari izaba ihagaze ku ma euro 829 akaba ahwanye n’amafaranga 934 283.

Gusa iki kinyamakuru cyananditse ko ibi biciro bizagenda bihindagurika bitewe n’imikino izaba ikinwa kuko mu mikino ibanza izaba itandukanye n’imikino yo mu matsinda ndetse no gukomeza kugeza ku mukino wa nyuma dore ko uwo mukino ubwo uzakinwa aribwo kwinjira ku kibuga bizaba bihenze kurusha iyi mikino izaba yabanje, uyu mukino ukaba utegerejwe gukinwa ku itariki ya 15 07 2018 ukazabera kuri sitade ya Luzhniki iherereye mu murwa mu kuru w’uburusiya ariwo Moscow.