Imibereho y’abaturage

Rusizi: Barinubira umuriro bahawe w’intica ntikize

Yanditswe na NTAKIRUTIMANA Alfred

Abatuye n’abakorera mu gasanteri ka Kamukobe gaherereye mu murenge wa Gitambi mu karere ka Rusizi,baravuga ko bishyize hamwe bazana umuriro w’amashanyarazi ariko uyu muriro nta ngufu ufite ku buryo aba baturage bavuga ko babayeho nk’abatagira amashanyarazi.
Aba baturage bavuga ko uyu muriro bahawe udafite ubushobozi bwo kuba wacana firigo,cyangwa imashini zisya ibigori n’imyumbati. Ni naho bahera basaba ko bahabwa “Transformateur” yabafasha kongerera ingufu aya mashanyarazi bityo nabo bakiteza imbere.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gitambi Habimana Emmanuel yabwiye TV/Radio one ko iki ari ikibazo bazi kandi bagikoreye ubuvugizi bityo ngo mu mwaka utaha muri gahunda akarere ka Rusizi gafite, harimo no kugeza amashanyarazi mu bice atarageramo birimo n’uyu murenge ndetse no kongerera ingufu amashanyarazi ahasanzwe.