Imibereho y’abaturage

Rusizi: Babangamiwe n’indaya zibyina mu tubari zambaye ubusa.

Yanditswe na NTAKIRUTIMANA Alfred

Bamwe mubaturage bo mu murenge wa Rwimbogo wo mu karere ka Rusizi bavugako batewe impungenge n’abana babo bajya kutubare kurangarira indaya zikunze kubyina muri tumwe mutubare two muri uyu murenge zikiyambika ubusa,ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko bugiye guhagurikira iki kibazo akabare bazasangamo idaya zibyina zambaye ubusa bazahita bugafunga.

Aba baturage biganjemo ababyeyi bavuga ko abana babo bakunze kujya kurunguruka mutubari aho indaya zikunze kubyina zambaye ubusa,bakavugako iyi myitwarire y’izi ndaya iri gukurura abana babo ndetse bikanabatera bamwe kwishora mu mibonano mpuzabitsina bakiri bato bityo bagasaba ko ubuyobozi bwahagurikira iki kibazo mu maguru mashya.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwimbogo Nyirangendahimana Mathilde yavuze ko bagiye guhagurukira iki kibazo bityo akabari bazasanga kabyiniramo indaya zambaye ubusa bazajya bahita bagafunga.