Imibereho y’abaturage

Ruhango: Umurima watejwe cyamunara kubera indezo.

Mu myaka irenga 10 ishize ngo ni bwo Twahirwa Gilbert utuye mu kagari ka Musamo mu murenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango yateye inda uwitwa Nyirabasare Seraphine babyarana umwana w’ umukobwa.

Bitewe n’ uko aba babyeyi b’ uyu mwana batigeze babana, mu mwaka wa 2010 Gilbert yaje guha isambu uyu mugore ngo izajye ivamo indezo y’ uyu mwana ndetse aza no kumuha amafaranga y’ u Rwanda ibihumbi 50 ariko ngo mu minsi mike ishije nyuma y’ imyaka umunani ibi bibaye yaje gutungurwa no kubona umunyamabanga nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Ruhango aje guteza cyamunara umunani umugore babana ubu yagabanye iwabo.

Kugira ngo hatezwe cyamunara iyi sambu Gilbert avuga ko ari umunani w’ umugore we ariko ku rundi ruhande bakaba bayisangiye bitewe n’ uko basezeranye ivangamutungo risesuye ,ngo byatewe n’ uko yabanje kwihakana uyu mwana noneho uwo bamubyaranye akiyambaza urukiko rw’ ibanze rwa Ruhango rukamumwemeza.

Yaba Gilbert, Se umubyara ndetse n’ umugore we babana mu buryo bwemewe n’ amategeko bahamya ko barenganyijwe ubwo mu minsi ishize iyi sambu yagurishwaga mu cyamunara kugira ngo uru rubanza rurangizwe kuko rwari rwararangijwe mbere impande zombi zibifashijwemo n’ umuhesha w’ inkiko utari uw’ umwuga wo ku rwego rw’ akagari zigira ibyo zumvikanaho birimo kuba hatanzwe umurima n’ amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 mu bihumbi 300 basabwaga n’ urukiko noneho andi yazaboneka na yo bakayatanga kuko ngo muri iki gihe byari byagaragaye ko nta bundi bushobozi buhari.

None ngo batunguwe no kubona isambu rukumbi bari bafite yaragurishijwe agera ku bihumbi 900 mu mafaranga asaga miliyoni babazwa nk’ indezo batiyumvisha uko yagezemo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Ruhango Nahayo Jean Marie ari nawe warangije uru rubanza nk’ umuhesha w’ inkiko utari uw’ umwuga ku murenge yateje mu Cyamunara iyi sambu y’ urugo rwa Gilbert avuga ko ibyo uyu muhesha w’ inkiko w’ umwuga wo ku rwego rw’ akagari yakoze ari amakosa akomeye kuko bitari mu nshingano ze kurangiza imanza zaciwe n’ inkiko uretse urwa Gacaca, bityo ngo n’ ibyo yakoze bikaba ari amakosa.

Ubuyobozi bw’ Umurenge wa Ruhango buvuga ko bwakomeje kwinginga Twahirwa Gilbert ngo akemure mu bwumvikane ikibazo afitanye n’ uwo babyaranye akabanza kwihakana umwana akinangira kugeza ubwo amategeko amugonze.
Ubu buyobozi kandi bushimangira ko nakomeza kujenjeka ngo ntatange ikirego gihagarikisha iyi ndezo yavuye ku bihumbi 230 ikaba igeze muri miliyoni izakomeza no kwiyongera.

Benshi mu bagabo cyangwa se abasore bakunze gutera inda abakobwa cyangwa se abagore bakihakana abana ariko inkiko zakwemeza ko ari ababo bakabona kuvuga ko n’ ubundi batigeze babanga.Gusa ku rundi ruhande hari n’ abagerekwaho abatari abaho bitewe n’ uko ibimenyetso bibabahamya biba byaruse ibibashinjura.

Ibitekerezo:

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

This form accepts SPIP shortcuts [->url] {{bold}} {italic} <quote> <code> and the HTML code <q> <del> <ins>. To create paragraphs, simply leave blank lines.