Imibereho y’abaturage

Nyabihu: Ngo ntibumva ukuntu amasambu yabo akoreshwa mu nyungurusange batabanje kubimenyeshwa

Yanditswe na HIRWA Benjamin

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Mulinga baganiriye na TV/Radio1 bavuga ko n’ubwo bishimira ibikorwa by’iterambere barimo kugezwaho ariko hari ubwoibyo byishimo bikomwa mu nkokora n’uburyo ubuyobozi bwitwara mu gukoresha amasambu yabo mu nyungurusange batabanje kuganirizwa ngo habe hanarebwa uburyo bahabwa ingurane ku baba badafite ibindi bibanza dore ko ngo n’ubwo igikorwa ubwacyo gishobora gufata ahantu hato ariko usanga n’ahasigaye nyiraho atemererwa kuhakoresha.
Ibi ahanini bakabishingira ku mushinga urimo gukorera muri aka gace wo kubaka umuyoboro w’amazi aho ngo abafite amasambu arimo kubakwaho ibigega n’imigezi bose nta wahawe ingurane kandi ngo ibyo bikorwa bigatangira nta biganiro bagiranye n’ubuyobozi ku mikoresherezwe y’ubutaka bwabo mu bikorwa by’inyungurusange.
Ubuyobozi bw’umurnge wa Mulinga n’ubwo butavuga igihe ntarengwa abafite amasambu yubatswemo ibikorwa by’umuyoboro w’amazi bagomba kuba bishyuwe, bwemeza ko birimo gukurikiranwa. kucyo kuba hatarabanje kubaho ibiganiro na ba nyir’amasambu byo ngo hari ubwo biterwa n’uko aba ari imishinga yihutirwa hakabanza kurebwa inyungu rusange.
BYUKUSENGE Emmanuel, umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge yabwiye TV/Radio1 ko ikibazo cy’abo baturage bakizi kandi kirimo gukurikiranwa ngo bahabwe ingurane ku butaka bwabo bwakoreshejwe mu nyungu rusange.