Imibereho y’abaturage

Nyabihu: Ngo bahira imyaka y’abaturage bakayiha inka

Yanditswe na HIRWA Benjamin

Nk’uko bamwe mu batuye akagari ka Bukinanyana mu murenge wa Jenda babibwiye TV/Radio1 ngo babangamiwe n’imyitwarire idahwitse ihetse urugomo rurangwa kuri bamwe mu borozi bo muri aka gace babifashijwemo n’abashumba babo bonesha imyaka y’abaturage cyane cyane mu masaha y’ijoro bakagerekaho no gukubita ubaguye gitumo bari muri urwo rugomo, dore ko ngo baba banitwaje intwaro gakondo zirimo inkoni n’imihoro.
Uretse kandi gushumura amatungo mu mirima y’abaturage abo bashumba ngo hari n’ubwo bahira imyaka y’abaturage bakajya kuyigaburira inka.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Bukinanyana GAKINA KARIWABO Gerard yabwiye TV/Radio1 ko hari ubwo koko iki kibazo cyari gikabije cyane ariko ubu ngo bizeraga ko cyaba cyaracitse. Gusa akavuga ko bitewe n’uko nabo hari aho bongeye kumva abaturage bitwikira ijoro bakahira imyaka y’abaturage bakajya kuyigaburira amatungo ngo bagiye kongera gukaza umurego mu kubirwanya.
Abaturage bifuza ko ubuyobozi bwahagurukira iki kibazo n’ababifatirwamo bagahanwa by’intangarugero kandi n’abarihishijwe bigakurikiranwa bakishyura kuko hari ubwo barihishwa bikaguma mu magambo no mu mpapuro gusa nyir’ukoneshereza agataha amaramasa.