Imibereho y’abaturage

Musanze: Batewe impungenge n’amapoto ashaje, adasiba kugwa

Abagaragarije Tv/Radio1 imbogamizi batewe n’ibiti bifata insinga z’amashanyarazi (amapoto) ni abo mu kagari ka Bikara bavuga ko ibi biti ari ibyishyiriweho n’abaturage ubwabo, bivuze ko atari ibyabugenewe bityo ngo bikaba bisaza vuba ari nako bigwa uko byiboneye, ibi bikabatera impungenge ko bishobora guteza impanuka.

Aba baturage bavuga ko kuva uyu muriro wakwizanirwa n’abaturage ubwabo nta ruhare ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (REG) rwigeze rugira ngo ruvugurure uyu muyoboro mu buryo bunoze, bagasaba ko nabo bahabwa amapoto yabugenewe bityo bakabasha gutekana batikanga ibyago bashobora gutezwa n’aya mapoto n’insinga bidasiba kugwa.

Ubuyobozi bw’ishami rya Musanze ry’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi, buvuga ko iki kibazo bukizi kandi atari umwihariko w’umurenge wa Nkotsi gusa, ari nayo mpamvu ubu ngo batangiye gahunda yo kuvugurura imiyoboro yose ishaje n’indi idafite ubushobozi buhagije, bityo n’aba baturage bo mu murenge wa Nkotsi na bo bakabizeza ko igisubizo kuri iki kibazo cyabo kitazatinda. nk’uko umuyobozi w’iri shami Eng. NZAMURAMBAHO Marcel yabibwiye Tv/Radio1.