Imibereho y’abaturage

Muhanga : Abaturage bishingiye abana 54 b’inzererezi bakurwa mu kigo ngororamuco

Mu mpera z’ icyumweru gishize ubuyobozi bw’ akarere ka Muhanga bweretse abatuye aka karere abo bwita inzererezi barimo abemera ko bakora umwuga w’ uburaya.

Umuturage wemeye ko muri aba hari uwo azi ndetse akanemeza ko atafi inzererezi yahitaga amwandikwaho akanemerera ubu buyobozi ko naramuka yongeye gufatirwa mu buzererezi nawe azakurikiranwa.

Abatari bake muri aba beretswe abaturage bavanwe mu kigo cy’ inzererezi bahakana ko ari zo.

Gusa abakora umwuga w’ uburaya bo bo ntibabihakana ariko bakavuga ko batazongera gukora uyu mwuga.

Si mu murenge wa Nyamabuye gusa abaturage beretswe abo ubuyobozi bw’ akarere ka Muhanga bufata nk’ inzererezi kuko no mu yindi mirenge itandukanye y’ aka karere iki gikorwa cyahabaye.

Muri 79, beretswe abaturage muri uyu murenge wa Nyamabuye, 54 babonye abemeza ko imico yabo ari nta makemwa 25 basubizwa mu kigo ngororamuco.

Ibitekerezo:

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

This form accepts SPIP shortcuts [->url] {{bold}} {italic} <quote> <code> and the HTML code <q> <del> <ins>. To create paragraphs, simply leave blank lines.