Imibereho y’abaturage

Gicumbi: Umuryango w’abantu 6 uba mu nzu yenda kuwugwaho.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi hari umuryango w’abantu batandatu(umugabo n’umugore n’abana 4) uba mu nzu y’ikirangarira utabaza ubuyobozi ngo ufashwe kubakirwa iyo nzu babamo itarabagwaho kuko utishoboye.

Abo ni Nsabimana Jean Damascene na Mukamurenzi Emerence babana nk’umugore n’umugabo bafitane abana bane. Batuye mu mudugudu wa Mucyeli akagali ka Nyarutarama,umurenge wa Byumba.

Uyu muryango wabwiye TV na Radio One ko umaze imyaka icumi uba mu nzu ishaje y’ikirangarira yasenyutse badashobora kwisanira kubera ubushobozi buke. Ni ikibazo bavuga ko babwiye ubuyobozi ariko ngo bukakirengagiza.

Benshi mu baturanye n’uyu muryango ubundi usanzwe ubarizwa mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe, bavuga ko inzu uyu muryango ubamo wayihawe n’ababyeyi ba Nsabimana(umugabo) kuri ubu batakiriho;bakanemeza ko uyu muryango utishoboye bityo na bo bagasaba ubuyobozi kubafasha bakabona aho kuba kuko ngo bitabaye ibyo iyi nzu yazabagwira bakahasiga ubuzima bagahomba abaturanyi n’abavandimwe.

Mugihe uyu muryango uvuga ko wagejeje ikibazo cyawo ku buyobozi bw’umurenge wa Byumba, bikaba iby’ubusa,umunyamabanga nshingabikorwa wawo Gahano Rubera JMV agaragaza ko ari ubwa mbere abyumvise gusa akavuga ko bagiye kubikurikirana nubwo ngo hari abasaba ubufasha nyamara ari bo banyirabayazana y’ubukene barimo kubera ubusinzi,uburangare,kugurisha imitungo n’ibindi.

Ukurikije imvugo y’uyu muyobozi bigaraga ko mu gihe basanga uyu muryango ari wo wikururiye ubukene ntacyo wafashwa nyamara hari abana bagomba kwitabwaho.

Kugeza ubu mu murenge wa Byumba habarurwa imiryango 224 itishoboye ikeneye kubakirwa.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano