Imibereho y’abaturage

Gicumbi: Ububiligi bwahaye impunzi inkunga ya miliyoni n’igice z’amayero.


Yanditswe na Tuyishimire Constantin

N’ubwo ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi riherutse gutangaza ko inkunga y’ibiribwa igenerwa impunzi mu Rwanda yagabanyutseho 10% Minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi irahumuriza impunzi ziba mu Rwanda ko izakomeza kuzitaho banigishwa imirimo iciriritse ku gira ngo imibereho yazo irusheho kuba myiza.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatatu ubwo ambasade y’Ububiligi yashyikirizaga impunzi ziba mu nkambi ya Gihembe inkuga ingana na miliyoni 1.5 z’amayero.

Ni inkunga itanzwe nyuma y’aho ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi ritangarije ko ryagabanyijeho 10% ku nkunga y’ibiribwa yagenerwaga impunzi ziri mu Rwanda.
Nyuma yo kwakirwa na Minisitiri ufite mu nshingano ze impunzi n’imicungire y’ibiza ndetse na bamwe mu bayobozi ba HCR ndetse na PAM mu Rwanda n’abandi, Ambasaderi w’ububiligi mu Rwanda Benoit Reylandt yasuye ibikorwa bitandukanye bikorerwa mu nkambi ya Gihembe ashima leta y’u Rwanda ku musanzu warwo mu kwakira no kwita ku mpunzi maze abwira itangazamakuru ko iyi nkunga igiye gufasha izi mpunzi kurushaho kugira ubuzima bwiza harondereza ibicanwa n’ibindi.
Perezida w’inkambi ya Gihembe Ndayambaje Fabien Rafael we yavuze ko nubwo ambasade y’ububiligi yahaye izi mpunzi zo mu Rwanda inkunga, ngo nubundi haracyari ibibazo byo kubura ibiribwa ugereranyije ingano y’ibiboneka n’umubare w’ababikeneye.
Minisitiri ushinzwe impunzi n’imicungire y’ibiza MIDMAR Madamu Jeanne d’Arc De Bonheur we agaragaza ko Kuba ku Rwanda inkunga y’ibiribwa yagenerwaga impunzi yaragabanutseho 10 % nyamara mu bindi bihugu ikaganukaho 50 % kuzamura ari icyizere ko u Rwanda ruzakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo impunzi zihari zitazicwa n’inzara.
Inkambi ya Gihembe imaze imyaka 20, kuri ubu ibamo impunzi z’abanyekongo zisaga ibihumbi 14.