Imibereho y’abaturage

Gicumbi-Ngondore: Barashima itangazamakuru ryabakoreye ubuvugizi bagasanirwa inzu

Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bo mu mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi barashima ubuyobozi n’itangazamakuru ryabakoreye ubuvugizi bagasanirwa inzu zari zishaje kuri ubu bakaba batakivirwa.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa 11 umwaka ushize wa 2017 ni bwo Tv na Radio one byasuye abasigajwe inyuma n’amateka batuye mu mudugudu wa Bukamba muri aka kagali maze bavuga ko inzu babamo zisakaje amategura zishaje ku buryo iyo imvura yagwaga zabaviraga haba ku manywa cyangwa nijoro.

Nyuma y’amezi abiri iyi nkuru itambutse kuri Tv na Radio one Kuri ubu aba baturage bibumbiye mu miryango igera kuri 47 barashima ubuyobozi n’abafatanyabikorwa babwo ndetse n’itangazamakuru ryabakoreye ubuvugizi bagasanirwa inzu zikavanwaho amategura yari yaramenaguritse zigasakazwa amabati mashya.
Mu gihe aba baturage banavuga ko hari n’ibindi bakeneye birimo umuriro w’amashanyarazi kugira ngo imibereho yabo ikomeze itere imbere,ubuyobozi bubasezeranya ko buzakomeza kubaba hafi kugira ngo n’ibyo badafite babibone nk’uko bitanganzwa na Niyongira Cassilde umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Ngondore.

N’ubwo hari bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bakunze kunengwa ko bahabwa ubufasha ariko bikarangira babupfushije ubusa , abo muri uyu mudugudu wa Bukamba bo barasezeranya ubuyobozi ko bagiye kujya babubyaza umusaruro.

Ibitekerezo:

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

This form accepts SPIP shortcuts [->url] {{bold}} {italic} <quote> <code> and the HTML code <q> <del> <ins>. To create paragraphs, simply leave blank lines.