Imibereho y’abaturage

Gicumbi: Batewe impungenge n’urubyiruko rw’imburamukoro.

Abakora imirimo y’ubucuruzi muri Centre ya Rukomo n’abahaturiye mu karere ka Gicumbi batewe impungenge n’ububyiruko rw’insoresore rwirirwa muri iyi centre ntacyo rukora bigakurura ubujura n’urugomo.
Aba baturage bavuga ko kuba muri iyi centre hari umubare munini w’urubyiruko nk’uru rwirirwa muri ako gace rukora ubusa bigiye gutuma ubujura buba akarande muri Rukomo.
Mu rwego rwo kugira umutekano usesuye muri iyi centre y’ubucuruzi ,aba baturage bifuza ko uru rubyiruko rw’inzererezi rwakurwamo rugashakirwa imirimo abandi bakajyanwa mu ishuri kuko ngo harimo n’abakiri bato cyane.
Uretse kuba muri ako gace hari urubyiruko rw’abasore b’imburamukoro ngo haracyagaragara n’abakora umwuga w’uburaya nk’uko umwe muri bo abyivugira aho agaragaza ko bagabanutse nyamara waganira n’abahatuye bakakubwira ko bagihari.
Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bwemera ko muri centre ya Rukomo habamo inzererezi ziniba abaturage ariko ngo ku bufatanye n’inzego z’umutekano iki kibazo kigiye guhagurukirwa n’ubwo ngo kitahita gikemuka vuba nk’uko AHISHAKIYE Jean Damascene umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Gicumbi abitangaza.
Si muri centre ya Rukomo gusa muri Gicumbi hagaraga urubyiruko nk’uru kuko hari n’utundi ducentre mu mirenge itandukanye y’aka karere nka Yaramba mu murenge wa Nyankenke n’ahandi usanga hari bamwe mu rubyiruko rw’abasore n’inkumi birirwa bahazerera ntacyo gukora bafite bigatera impungenge abaturage.

Ibitekerezo:

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

This form accepts SPIP shortcuts [->url] {{bold}} {italic} <quote> <code> and the HTML code <q> <del> <ins>. To create paragraphs, simply leave blank lines.