Imibereho y’abaturage

Gicumbi: Abavoma ibiroha bazabona amazi meza bitarenze 2020-Mayor Mudaheranwa

Yanditswe na Constantin TUYISHIMIRE

Bamwe mu batuye akagali ka Kinyami mu murenge wa Rukomo mu karere ka Gicumbi bahangayikishijwe no kuba bamaze imyaka isaga 30 bityo bakaba bavoma ibiziba .
Ubuyobozi bw’aka Karere buhumuriza aba baturage kimwe n’abandi ko bazabona amazi meza bitarenze mu mwaka wa 2020.
Aba baturage batuye mu mudugudu wa Gasharara mu kagali ka Kinyami mu murenge wa Rukomo mu karere ka Gicumbi bavuga ko hashize imyaka irenga 30 bivomera amazi mabi y’ikinamba mu gishanga. Bayakoresha imirimo yo mu rugo ndetse ngo bakanayanywa kuko aho bashobora gukura amazi meza ari kure kandi akaba abona umugabo abasiba undi abifite bakagura ijerekani y’amazi ku 300frws.
Si abo mu mudugudu wa Gasharara bonyine bavoma muri iki kinamba aya mazi mabi abatera indwara kuko ngo gihuriraho imidugudu itatu muri aka kagali. Ikindi ngo mu gihe cy’izuba aya bita mabi nayo barayabura kuko aba yakamye.
Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mudaheranwa Juvenal yabwiye Tv na Radio one ko akarere kamaze gukora inyigo y’ahakenewe amazi muri aka karere n’aka gace ka rukomo karimo ku buryo mu mwaka wa 2020 ikibazo cy’amazi kizaba cyakemutse mu karere hose.