Imibereho y’abaturage

Gasabo: Ihene irakekwaho gufatwa n’amashitani.

Mu murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 6 Mutarama 2018 ,hagaragaye ihene bikekwa ko yafashwe n’amashitani aho yamenesheje ba nyir’urugo ku buryo hiyambajwe umukozi w’Imana ngo ayisengere ijye ku gasozi.

Uretse kuba yararyanaga, iyi hene yanyuzagamo ikamoka nk’imbwa, abaturage benshi byabaye ngombwa ko bahurura ku buryo bahagaritse imirimo yabo bibaza uburyo ibyo bita amashitani biva muri iyo hene.

Yaba umukecuru watanze iyo hene ayiha umwuzukuru we, yaba n’umuhungu w’uwo mukecuru bose bitanye ba mwana ku gomba gutwara iyo hene kuko bombi bayanze ari naho ubuyobozi bwahereye buvuga ko bwiyambaza inzego z’umutekano zikayica.

Kugeza ubu amategeko y’u Rwanda ntiyemera amashitani dore ko nta bimenyetso bifatika biyagaragaza. Nubwo bimeze bityo ariko , si amatungo yibasirwa n’amashitani gusa kuko hari n’abanyarwanda batari bake bakunze kwibasirwa n’amashitani bamwe bita amajini.

Ibitekerezo:

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

This form accepts SPIP shortcuts [->url] {{bold}} {italic} <quote> <code> and the HTML code <q> <del> <ins>. To create paragraphs, simply leave blank lines.