Imibereho y’abaturage

Imibereho y’abaturage

Bugesera: Hari umuryango umaze umwaka n’igice muri Nyakatsi.

Mu gice cy’umurenge wa Gashora mu karere ka Bugesera werekeza mu wa Rukumberi wo mu karere ka Ngoma hafi y’ikiraro kigabanya utu turere twombi mu gishanga gihingwamo umuceri mu murenge wa Gashora mu nkuka z’iki gishanga hari ibisa n’inzu ebyiri z’ibyatsi. Sebukeye Bosco, umugore we n’abana batatu bamaze umwaka n’igice batuye aho hantu mu nkuka z’igishanga ngo baje kuhatura baturutse mu karere ka Gisagara mu murenge wa Kibirizi aho bavuye bahunze inzara. Aba baturage bavuga ko aha batuye ari (...)

Imibereho y’abaturage

Gasabo: Abarokotse jenoside barasaba abayikoze kwerekana ahashyizwe imibiri y’abishwe.

Mu murenge wa Rusororo ho mu karere ka Gasabo, nyuma y’ibyumweru bitatu bashakisha ahari icyobo kizwi nka CND cyajugunywemo abatutsi, bishwe mugihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bitewe n’amakuru atari yo yatanzwe, ntibabasha kumenya aho kiri. Kuri iki cyumweru, ni bwo baje kubona icyo cyobo bavuga ko gifite uburebure bwa m30 z’ubujyakuzimu, bavuga ko cyashyizwemo imibiri y’abatutsi bari hagati ya 500 ni 3000. Abacitse ku icumu rya Jenoside batuye mu kagali ka Kabuga ya mbere muri uyu (...)

Imibereho y’abaturage

Musanze: Baribaza irengero ry’inka bemerewe n’akarere nyuma yo kubyara abana 3.

DUSENGIMANA Jean de Dieu na MANIRAKIZA Patrisiya ni umugabo n’umugore batuye mu mudugudu wa Ryampunga mu kagari ka Kamisave umurenge wa Remera ho mu karere ka Musanze bamaze kubyarana gatatu ari nabwo ku rubyaro rwa gatatu bahise bibaruka impanga z’abana batatu mu mpera z’umwaka ushize wa 2017, kuba ngo basanzwe babarirwa mu batishoboye nibyo bibahangayikishije ku mibereho y’abana babo bavuga ko kuri ubu badashobora kubabonera n’amata. Bakimara kubyara ngo hateranye inama rusange igamije (...)

Imibereho y’abaturage

Rusizi: Umuyobozi arakekwaho gukubita umugore wanze ko basambana.

Umugore witwa Mukandayisenga Louise utuye mu mudugudu wa IDAGA ni mu kagari ka Mashesha ko mu murenge wa Gitambi mu karere ka Rusizi avuga ko umwe mu bayobozi b’umudugudu yamusabye ko baryamana akabyanga agahitamo kumuvuna akaboko nyamara uyu wamuvunnye akaba akidegembya, ubuyobozi bw’aka kagari butangaza ko iki kibazo bwagishyikirije polisi bityo akaba ariyo yagakwiye kuba iri (...)

Imibereho y’abaturage

Gicumbi: Umuryango w’abantu 6 uba mu nzu yenda kuwugwaho.

Mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi hari umuryango w’abantu batandatu(umugabo n’umugore n’abana 4) uba mu nzu y’ikirangarira utabaza ubuyobozi ngo ufashwe kubakirwa iyo nzu babamo itarabagwaho kuko utishoboye. Abo ni Nsabimana Jean Damascene na Mukamurenzi Emerence babana nk’umugore n’umugabo bafitane abana bane. Batuye mu mudugudu wa Mucyeli akagali ka Nyarutarama,umurenge wa Byumba. Uyu muryango wabwiye TV na Radio One ko umaze imyaka icumi uba mu nzu ishaje y’ikirangarira (...)

Imibereho y’abaturage

Burera-Rugarama: Ngo bahanganye n’imbogamizi zo kutagira umuhanda.

Umuhanda abaturage bagaragaza ko bawufiteho ikibazo ni uturuka ahazwi nko mu Gitesanyi ni mu kagari ka Karangara werekeza mu mu Maya ahubatse ibiro by’umurenge wa Rugarama ari naho hari ikigo nderabuzima cya Rugarama, ngo kuba uyu muhanda udakozwe neza bigira ingaruka mbi ku bakabaye bawifashisha aho ngo kugera kwa muganga bibavuna kuko utabashije kwigezayo n’amaguru bibasaba kumuheka mu ngobyi. Aba baturage kandi bavuga ko bagerageza uko bashoboye batunganya uwo muhanda bifashishije (...)

Imibereho y’abaturage

Huye: Bahangayikishijwe no kuba nta muriro ugera mu murenge wabo.

Abaturage bo mu murenge wa Rwaniro ho mu karere ka Huye,baravuga ko kuba uyu murenge wabo utarageramo umuriro w’amashanyarazi bibaheza mu bwigunge,kuko hari ibyo bakenera bikorwa nawo bikaba ngombwa ko bajya mu kandi karere cyangwa imirenge bahana imbibi kubikoresherezayo. Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe amashanyarazi REG/EUCL ishami rya Huye,bwo buravuga ko uyu murenge wateganyijwe mu ngengo y’imari (...)

Imibereho y’abaturage

Rubavu: Ngo amazi bavoma iyo imvura iguye ahinduka ibiziba

Nk’uko bamwe mu baturage b’umurenge wa Kanama mu karere ka Rubavu babibwiye TV/Radio1 ngo ayo mavomo afatiye ku isooko basanzwe bakesha amazi meza bifashisha mu buzima bwabo bwa buri munsi, iyo imvura iguye amazi yayo ahinduka ibiziba bitaba ibyo akaba anuka inzarwe cyangwa asharira kubera ibyo bo bita imiti myinshi, ibi byose bigatuma bifuza ko uyu muyoboro wavugururwa bagahabwa andi mazi atari ayo ku isooko bakemanga ubuziranenge bwayo. Ubuyobozi bw’umurenge wa Kanama buvuga ko iki kibazo (...)