Ibyegeranyo

Zimbabwe: Amateka ya perezida Mnangagwa, Igice cya I

Yanditswe na Aimee Beaute Mushashi

Ni perezida wa Zimbabwe guhera kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Ugushyingo 2017,akaba yarahoze ari visi perezida yungirije Robert Mugabe kuva mu mwaka wa 2014 kugeza mu kwezi kwa 11 uyu mwaka , ubwo Mugabe yamukuraga kuri uyu mwanya amushinja imyitwarire mibi no kudafasha bagenzi be mu kazi. Emmerson Dambudzo Mnangagwa yabaye inshuti y’akadasohoka ya Robert Mugabe haba mbere ndetse na nyuma yo kugirwa visi perezida. Umubano we na Mugabe waje guhinduka ubwo yamukura ku mwanya wa Visi perezida bituma habaho imvururu zatumye igisirikare gisaba Mugabe Kwegura bityo hashyirwaho Emerson Mnangagwa wasimbuye Mugabe ku myaka yombi haba ku buyobozi bw’ishyaka ndetse no ku mwanya w’umukuru w’igihugu.
Uyu munsi reero tugiye kurebera hamwe incamake y’ubuzima bw’umugabo ukunzwe n’abatari bake hariya muri Zimbabwe Emerson Mnangagwa ,Perezida mushya wa zimbabwe.

Rodeziya y’epfo ,ari nayo Zimbabwe y’ubu ,Ni igihugu cyo ku mugabane wa Afurika mu gice cy’amajyepfo,kuva cyabona ubwigenge ,Perezida uzwi n’abanyazimbabwe w’umwenegihugu ni Gabriel Robert Mugabe ,uherutse kwegura ku buryo butunguranye ku gitutu cy’igisirikare n’abaturage kuri ubu akaba yasimbuwe n’undi musaza Emmerson Dambudzo Mnangagwa.
Emmerson Dambudzo Mnangagwa afite imyaka 71 dore ko yavutse tariki ya 15 Nzeri mu mwaka w’I 1942, avukira mu gace ka Zvishavane, muri Zimbabwe.
Mnangagwa ni umwe mubagize ubwoko bw’abakaranga bagize rimwe mu itsinda nyamwinshi rya ba shona.
Ababyeyi be bari batuye mu majyaruguru ya Rodeziya ya ruguru ,ni muri Zambia y’ubu.
Ababyeyi be bahungiye muri Zambia bitewe nuko se umubyara yangaga ubutegetsi bw’abazungu bayoboraga Zimbabwe muri icyo gihe.
Emmerson Mnangagwa nyuma yo gusoza amashuri abanza mu ishuri rya Mumbwa Boarding School, yaje no gukomeza amashuri yisumbuye , aza kwiga ishuri ry’imyuga mu ishami ry’ubwubatsi.
Nyuma gato , Emmerson Mnangagwa yaje gutoranywa kujya kwigira mu ishuri ry’imyuga rya Hodgson Technical College yiga ibijyanye n’inganda.
Mu bwana bwe, Mnangagwa ntiyakundaga ishuri ahubwo yari ashishikajwe n’ibya politike akababazwa cyane n’uburyo icyo gihe, abazungu bari bake ariko bagakoloniza abanyafurika babategeka uko bagomba kubaho.
Mu mwaka wa 1963 ubwo Zimbabwe yari mu ntabara yo kubona ubwigengenge ni bwo ishyaka ZANU PF ryashinzwe.
Icyo gihe Emmerson Mnangagwa yari mu bayobozi bato b;iryo shyaka nyuma aza koherezwa kwihugura ibya gisirikare mu bushinwa no mu Misiri.
Mnangagwa agarutse yahise akora itsinda ry’urubyiruko bise crocodile gang bari bariyemeje gutera ubwoba abazungu bari ku buyobozi.iri tsinda ryaje gutwika zimwe mu nyubako z’abazungu mu rwego rwo kubereka ko badashaka ubuyobozi bwabo.nyuma yo guteza akavuyo Mnangagwa yaje gufatwa we na bagenzi be barirukanwa ku ishuri mu 1965 ndetse anakatirwa igihano cy’urupfu.gusa Mnangagwa yaje gukoresha amayeri yose ashoboka yerekana ko atarageza kumyaka 21 ibyatumye ubutabera bumukuriraho igihano cy’urupfu yari yarakatiwe.
Icyo gihe akatirwa igifungo cy’imyaka icumi.ari muri gereza Emmerson Mnangagwa yahuye na Robert Mugabe maze baba inshuti ubushuti bwabo burakomeza bumara imyaka n’imyaka.
Ari muri gerereza , Mnangagwa yigiyemo amashuri yisumbuye nyuma yo gufungurwa akomereza muri kaminuza ya Zambia,mu bijyanye n’amategeko ,icyuicro cya kabiri cya kaminuza yiga ibijyanye n’ubuvugizi.
Mu mwaka wa 1976 akimara gusoza icyiciro cya kabiri cya kaminuza yaje guhabwa akazi n’urukiko rukuru rwa Zambia.
Emmerson Dambudzo Mnangagwa yashakanye na Auxillia C. Mnangagwa babyarana abana batandatu .

Emmerson Mnangagwa yabaye ,Visi perezida wa Robert Mugabe kuva mu 2014 aza kumukuraho mu ntangiriro z’ uku kwezi kwa cumi na kumwe 2017.
Akimara gukurwa kuri uyu mwanya ,Mnangagwa yahunze igihugu ava muri Zimbabwe nyuma yo kumva amakuru ko ashobora kwicwa.
Akimara Kwirukana Emmerson Mnagangwa ,Robert Mugabe yashyizweho igitutu n’igisirikare bituma yegura ku mwanya wa perezida nyuma y’iminsi ibiri ishyaka Zanu PF rimwirukanye ku buyobozi bw’ishyaka.
Ishyaka rya Zanu PF ryahise ritumaho Emmerson Mnangagwa ngo agaruke muri Zimbabwe ndetse rimugira perezida waryo.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Ugushyingo 2017 Emmerson Mnangagwa yarahiriye kuba perezida wa Zimbabwe aho biteganyijwe ko mu minsi iri imbere azashyiraho guverinoma nshya izamufasha kuyobora iki gihugu mu gihe hategerejwe amatora azaba umwaka utaha .
Mu gice gitaha tuzabagezaho bimwe mubikorwa Emmerson Dambudzo Mnangagwa yagiye akora,ndetse n’imirimo yakoze dore ko yagiye ahabwa imyanya itandukanye muri Guverinoma ya perezida Robert Mugabe.