Ibyegeranyo

Zimbabwe: Amateka ya perezida Mnangagwa –Igice cya II.

Yanditswe na Aimee Beaute Mushashi

Mugice gishize twababwiye incamake y’ubuzima bwa perezida mushya wa Zimbabwe,uwahoze ari visi perezida w’iki gihugu Emmerson Dambudzo Mnangagwa.
Mu gice cy’uyu munsi turakomeza tubabwira bimwe mu bikorwa yakoze bya politike byagiye bituma benshi bamwiyumvamo dore ko yagiye kuba perezida wa zimbabwe benshi bamwifuza.
Mu 1962,muntambara yo kubohora Zimbabwe Emmerson Mnangagwa yinjijwe mumutwe wa Zimbabwe African people’s union(izwi nka ZAPU) bamukuye muri Zambia bamuzana nkindwanyi kugirango abafashe
Gusa ubwo bari aho fatatiraga amahugurwa ajyanye n’igisirikare mugace ka iringa muri Tanzania,Emmerson Mnangagwa yaje kuvuguruza umwanzuro w’uwari umuyobozi wa ZAPU,witwaga Joshua Nkomo,birabarakaza cyane biza gutuma bamukatira igihano cy’urupfu,hanyuma benewabo baturuka mubwoko bumwe bw’abakaranga babyinjiramo batabara ubuzima bwe.byaje no gutuma Emmerson Mnangagwa ajya mu wundi mutwe witwa Zimbabwe African National Union (ZANU) mu 1963. Icyo gihe Emmerson Mnangagwa yari yaje kuba umwe mu bayobozi bato b’iryo shyaka nyuma aza koherezwa kwihugura ibya gisirikare mu bushinwa no mu Misiri.Mnangagwa akaba ari mu bayobozi ba mbere boherejwe mu mahugurwa yo hanze ya Zimbabwe.
Mu 1965 Emmerson Mnangagwa ubwo yagarukaga avuye mu mahugurwa ya gisirikare yahise ashinga itsinda crocodile gang ahavuye n’akabyiniriro bamwita crocodile,Ingona.
Mnangagwa wangaga abazungu cyane we n’itsinda yari ayoboye bahoraga bigabiza zimwe mu nzu z’uburuzi n’izindi nyubako z’abazungu,rimwe rero baza kubikora barafatwa barikanwa ku ishuri ndetse Emmerson nk’uwari uyoboye iryo tsinda arafungwa,icyo gihe bamukoreye iyicarubozo bamukubita ibyaje kumuviramo kugira ikibazo cy’ugutwi kwe kw’ibumoso atakaza ubushobozi bwo kumva.Emmerson Mnangagwa yakatiwe igihano cy’urupfu gusa aza gukoresha amayeri yose ashoboka yerekana ko atarageza imyaka 21,bituma igihano cy’urupfu bagikuraho bamukatira gufungwa imyaka 10.nyuma yo gufungurwa akomereza muri kaminuza ya Zambia,mu bijyanye n’amategeko ,icyicro cya kabiri cya kaminuza yiga ibijyanye n’ubuvugizi.
Mu mwaka wa 1976 akimara gusoza icyiciro cya kabiri cya kaminuza yaje guhabwa akazi n’urukiko rukuru rwa Zambia.
Mu 1980 ubwo Zimbabwe yabonaga ubwigenge,Emmerson Mnangagwa niwe wabaye minisitiri wa mbere w’umutekano icyo gihe Robert Mugabe yabaye minisitiri w’intebe.
Mu 1987 muri Zimbabwe hamaze kubaho impinduka muri politike Mugabe yahise aba perezida ,hanyuma Emmerson Mnangagwa ava kuri ministry w’umutekano aba ministry w’ubutabera,nyuma aza kuba ministry w’ububanyi n’amahanga igihe gito.
Mu mwaka wi 2007 habayeho igikorwa cyo gushaka kweguza ku ngufu Robert Mugabe nubwo bitabahiriye,bikaba byaravuzwe ko bamwe mubasirikare bakomeye aribo babigizemo uruhare bashyigikiwe na Emmerson mnangagwa.abo basirikare bose barahanwe bashinjwa ubugambanyi hanyuma Mnangawa we ahanagurwaho ibyo byaha.
Emmerson Mnangagwa yafashije cyane uwahoze ari perezida Robert Mugabe mubihe byo kwiyamamaza mu 2008,hanyuma Mugabe atsindira kuyobora indi manda mu 2009.yahise agira Emmerson mnangangwa ministiri w’ingabo hanyuma mu 2013 nyuma yo gutsindira indi manda Mugabe amugira ministri w’ubutabera n’amategeko.
Mu mwaka wa 2014,Robert Mugabe yagize Emmerson Mnangagwa visi perezida we aza no kumwemeza ko ari we uzamusimbura.Ibibazo byatangiye kuvuka mu 2016 ubwo Emmerson Mnangagwa yatangiraga kugirana ibibazo na Grace Mugabe umugore wa Robert Mugabe.
Grace Mugabe yaje no gushinjwa kuroga Emeerson Munangagwa aho emmerson yatangiye kujya arwaragurika cyane.ntibyagarukiye aho kuko ku italiki 6 z’ukwacumi uyu mwaka wa 2017 Emmerson yirukanywe ku mwanya wa visi perezida.ibyo byose bikaba byaragizwemo uruhare na grace Mugabe kuko yashakaga ko ariwe uzaba umusimbura wa Robert Mugabe.nyuma yo kwirukanwa,Emmerson yaje kujya yakira ubutumwa bw’terabwoba ko azicwa maze kubwo gutinya ko ubuzima bwe bwajya mu kaga ahitamo guhungira muri Africa y’epfo.
Ku italiki 19 z’ukwezi kwa 11 ni bwo byatangajwe ko Emmerson Mnangagwa yabaye umuyobozi w’ishayaka ZANU PF ndetse agomba no kuba perezida.ubwa mbere Robert Mugabe yari yanze kwegura gusa ku italiki 21 z’ukwa 11 nibwo yanditse ibaruwa atangaza ko yeguye,aba afunguriye amayira Mnangagwa yo kuba perezida wa Zimbabwe.ku italiki ya 24 nibwo Emmerson Dambudzo Mnangagwa yarahiye nka perezida wa gatatu wa Zimbabwe aho yagize ati”Nubwo tutabasha guhindura amateka,hari byinshi dushobora gukora muri iki gihe turimo ndetse n’ahazaza tugaha igihugu cyacu icyerekezo gitandukanye kandi cyiza”.
Mu byo Emmerson Mnangagwa yasezeranyije abanyazimbabwe harimo kuzazana impinduka mu kuzamura ubukungu,amahoro,gutanga akazi,ko azaha impozamarira abazungu bambuwe ubutaka bwabo ku bwa perezida Robert Mugabe,ndetse ko azarwanya ruswa muburyo bwose bushoboka.anasezeranya ko hazabaho amatora anyuze mu mucyo umwaka utaha kugira ngo hubahirizwe gushaka kw’abanyazimbabwe.
Ngiyo incamake y’amateka ya Emmerson Dambudzo Mnangagwa,Perezida mushya wa Zimbabwe witezweho byinshi n’abanyazimbabwe.
=========