Ibyegeranyo

U Budage: Amateka y’umuyobozi w’ubudage Angela Merkel-Igice cya I.

Yanditswe na Aimee Beauté Mushashi.

Avugwa hirya no hino ku isi nk’umwe mu bagore bavuga rikumvikana, ni umugore benshi mu badage bativuza ko yava ku butegetsi dore ko bahora bamwongera manda uko imyaka igenda yicuma Nta wundi ni Chanceliere w’ubudage Angela Merkel. Nkuko bisanzwe buri wa kane tubagezaho incamake ku buzima bw’umunyapolitike ,uyu munsi twabateguriye ku mavu n’amavuko ya Angela Merkel ,nk’umwe mu bagore bakomeye ku isi uyobora Ubudage muri iki gihe.
Madame Angela Merkel yabaye Chanceliere w’ubudage kuva mu 2005 ,ni umwanya wagereranya na Minisitiri w’intebe,ni Umuyobozi w’ishyaka rya Democratic Christian party kuva mu mwaka wa 2000,kugeza na nubu.Ni umugore wabaye chanceliere wa mbere w’umugore mu budage,yahoze ari n’umushakashatsi mu bya science.
Amazina ye yose ni Angela Dorothea Kesner Merkel,azwi cyane ku mazina ya Angela Merkel. kuri ubu afite imyaka 63,kuko yavutse taliki ya 17 Nyakanga mu mwaka wi 1954.avukira mu gace kitwa Hamburg, mu burengerazuba bw’ubudage.
Se umubyara yitwa Horst Kasner,naho nyina akitwa Herlind kesner .Angela Merkel yavutse ari imfura mu muryango we,avukana n’abavandimwe babiri,musaza we witwa Marcus Kasner, na murumuna we witwa Irene Kasner.
Mu bwana bwe Merkel yakuze afite akazina kakabyiniriro ka Kasi,kava kwizina rye rya Kasner.
Angela Merkel yize amashuri ari umwana w’umuhanga,aho yabigaragaje neza ubwo yasozaga amashuri yisumbuye afite amanota yo hejuru mu mibare ndetse no kuvuga ikirusiya neza.nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye yahise ajya kwiga mu ishuri rikuru rya Leipzig,aho yize ibijyanye n’ubugenge kuva mu 1973 kugeza mu 1978.
Mumwaka w’ 1978,Nyuma yo gusoza amashuri makuru yaje gukomereza amasomo mu rwunge rw’amashuri rwigisha ibijyanye n’ubugenge ndetse n’ubutabire muri Berlin-Adlershof.yaje kuhakura impamyabumenyi y’ikirenga,aza no kugumamamo akorana nabo nk’umushakashatsi kugeza mu mwaka 1990.
Kubijyanye n’akazi ka Politike ,Angela Merkel yatangiye kwerekana ko afite impano y’ubuyobozi ubwo mu gihe yari afite imyaka 18 yari mu muryango w’urubyiruko rw’abasosialist mu burasirazuba bwo mubudage,aho byaje gutuma bamuha kuyobora imwe mu ntara zigize icyo gice.Angela Merkel yaje kwinjira neza mu bya politike mu mwaka wi 1989,nyuma yo gusenyuka k’urukuta rwa Berlin rwubatswe mu ntambara y’ubutita bamwe bita Guerre Froide mu ndimi z’amahanga.
Icyo gihe yahise yinjira mu ishyaka rya Democratic Awakening,ryari rishinzwe vuba. Nyuma habayeho amatora ya mbere mu buryo bwa democracy,Angela Merkel atorerwa kuba umuvugizi wa Governement nshya yari iyobowe na Lothar de Maizière.

Nyuma gato yuko atorewe kuba umuvugizi wa Governement nshya,yaje gutorerwa kuba ministry w’abagore n’urubyiruko kubwa chencelier Helmut Kohl waje no kumubera nk’umutoza.Khol yaje no kumuha umwanya ukomeye muri Governement mu 1994, aho yamugize ministry w’ibidukikije,ibi bikaba byarafashje Merkel kuzamura ibijyanye n’umwuga we mu bya politike.
Mu mwaka wi 1998,uwari nk’umutoza we Chanserier Khol yaje gutsindwa amatora,asimburwa n’undi.nyuma y’ibyumweru bike Merkel yaje kugirwa umunyamabanga mukuru wi’ishyaka rya CDU(Christian Democratic Union),aba abaye umugore wambere muri uyu mwanya mu mateka.

Angela Merkel yaje kugera kuntsinzi ikomeye ubwo mu 2000 yaje gutorerwa kuba umuyobozi w’ishyaka CDU asimbuye Wolfganga schauble,aba umugore wa mbere mu kuyobora ishyaka mu budage.gutorwa kwa Merkel kwatunguye benshi kuko byari bimenyerewe ko CDU iyoborwa n’abagabo gusa.

Nkumuyobozi wa CDU Angela Merkel yakunzwe na benshi,kuko yagiye ashyiramo imbaraga mugukora ubuvugizi bw’ishyirwa mu bikorwa ry’impinduka nziza ry’ubukungu bw’ubudage,ndetse n’imibereho y’abaturage.yanashyigikiye cyane impinduka ry ‘itegeko rigenga abakozi,kuko ryasubizaga inyuma ihangana ku isoko ry’umurimo.
Angela Merkel yakomeje kwigaragaza cyane ,ariko abantu barushaho kumukunda,maze bituma mu 2005 yiyamamaza mu matora ya chanceliere w’ubudage.
Mu gihe cyo kwiyamamaza akaba yaravugaga ko naramuka atowe intumbero ya Government ye izaba kugabanya ubushomeri.
Byaje kumuhira rero,kuko ku italiki 22 ugushyingo yaje kurahirira kuyobora Governement nka Chanserier w’ubudage,aba abaye umugore wa mbere ugiye kuri uyu mwanya.muri uyu mwaka ishyaka CDU,ryemeye kwihuza na SPD Angela Merkel yaje kugirirwa icyizere nanone atorerwa kuyobora izindi manda harimo iya 2009,2013.
Kuri ubu kandi Angela Merkel ari guhatanira kuyobora indi manda ya kane,mu matora ateganyijwe ku italiki 24 muri uku kwezi kwa cyenda.
Kuva yatorerwa kuba chanceliere w’ubudage mu 2005,yitaye cyane mu guteza imbere ububanyi n’amahanga,aho yasinye amasezerano ya transatlantic economic relations afite intego yo gukuraho inzitizi ku bijyanye n’ubucuruzi mu ihuriro transatlantic free-trade area.akaba yarayasinyiye mu nama y’ubukungu yabereye mu biro bya perezida wa Amerika ubwo hari tariki ya 30 mata mu 2007.
Kubijyanye n’ubuzima bwe bwite Angela Markel ku myaka 23 yaje gukora ubukwe na Ulrich Merkel,ahita anafata izina rye rya Markel.hari mu mwaka w’1977.Gusa umubano wabo waje kurangira ubwo bakoraga divorce mumwaka 1982.mu mwaka w’1998 Merkel yaje kongera gukora ubukwe na Joachim Sauer,bakirikumwe kugeza nanuyu munsi.Angela Merkel ntamwana afite,ariko umugabo we Joachim we afite abahungu babiri yabyaranye n’umugore we wambere.Merkel akunda umupira w’amaguru cyane,aho akunda kwitabira imikino inyuranye.mubyo atinya atinya imbwa cyane ngo kuko yigeze gushaka kumurya mu mwaka wi 1995.hari igihe kimwe mu mwaka wa 2007,Vladimir Putin perezida w’ubusiya yigeze kuzana imbwa mu nama yabereye mu budage irimo na Merkel,Putin aza kumenya ko Merkel atinya imbwa,hanyuma avuga ko atayizanye kugirango amukange,nyamara Merkel we yavuze ko impamvu Putin yayizanye ari ukugirango agaragaze ko ari umugabo,ngo kuko afite ubwoba bw’intege nke ze.
Mu kindi gice tuzinjira mu kiganiro cyimbitse ku bikorwa Angela Merkel yakoze kugeze ubu.
==============================