Amahanga

Zimbabwe: Urujijo ku gisa na coup d’etat.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, igisirikari cya Zimbabwe cyatangaje ko kiri kugenzura Television y’igihugu.
Mu itangazo ryasomwe Igisirikasre cyabeshyuje amakuru yuko haba habayeho guhirika ubutegetsi bwa Prezida Robert Mugabe.
Umuvugizi w’igisirikare yavuze ko bari gushakisha abantu ba hafi ba Prezida Robert Mugabe, batumye igihugu kigira ibibazo by’imibanire n’ubukungu.
Ibyo bibaye nyuma yaho Prezida Robert Mugabe, yirukanye Emmerson Mnangagwa ku mwanya wa Vice prezida w’ishyaka riri ku butegetsi Zanu PF.
Ibisasu bikomeye bikaba byumvikanye mu majyaruguru y’umurwa mukuru Harare, mu rukerere rwo kuri uyu wa gatatu.