Amahanga

Zimbabwe: Perezida Emerson D. Mnangagwa amaze kurahira.

Emerson Dambudzo Mnangagwa w’imyaka 75, amaze kurahirira kuyobora Zimbabwe mu gihe cy’inzibacyuho, nyuma yuko ku wa kabiri w’iki cyumweru Robert Mugabe wari umaze imyaka 30 ku butegetsi yeguye. Yashyizweho igitutu n’ishyaka ZANU PF ndetse n’igisirikare cy’igihugu ZDF.

Biteganyijwe ko Mnangagwa azayobora kugeza muri Kanama 2018, ubwo manda Mugabe izaba irangiye hakazahita hategurwa amatora rusange.