Amahanga

Brazil: Imfungwa yishwe iciwe umutwe.

Kuri uyu wa kabiri ,Polisi yo muri Brazil yatangaje ko imfungwa icyenda ziciwe mu myigaragambyo y’imfungwa yabereye muri gereza yo muri leta ya Goias.

Ubuyobozi bwatangaje ko iyi myigaragambyo yatangiye ubwo itsinda ry’imfungwa ryitwaje intwaro ryateraga irindi tsinda ryiganjemo abakoze ibyaha bikomeye.
BBC yatangaje ko umwe muri abo icyenda, yishwe aciwe umutwe.

Izi mvururu zatumye imfungwa zisaga 100 zitoroka gerereza nubwo polisi yahise itangaza ko irimo kureba uko yazisubiza muri gereza.

Gereza nyinshi zo muri Brazil zikunze kubamo imyigaragambyo y’imfungwa ntihoshwe vuba bitewe n’ikibazo cy’umubare munini w’imfungwa urenze ubushobozi bw’abacungagerereza dore ko usanga ari bake.

Ibitekerezo:

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

This form accepts SPIP shortcuts [->url] {{bold}} {italic} <quote> <code> and the HTML code <q> <del> <ins>. To create paragraphs, simply leave blank lines.