Amahanga

AMERIKA: Yerusalemu ni umurwa mukuru wa Israheli - Perezida Trump

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald trump agiye kwemeza Yerusalem nk’umurwa mukuru wa Israheli.
BBC yatangaje ko Leta zunze ubumwe z’amerika aricyo gihugu cya mbere cyemeje ko Yeruzalemu ariwo murwa mukuru wa Israel kuva yashingwa mu mwaka 1948.
Biteganyijwe ko Perezida Trump ari bubitangaze kuri uyu wa gatatu tariki ya 06 Ukuboza 2017 mu mbwirwaruhame ye ndetse akaza no kuboneraho gutangaza igihe ambasade ya Amerika izavira mu mujyi wa Tel Aviv yimurirwa i Yerusalem.
gusa abayobozi b’ibihugu by’abarabu bakaba badashyigikiye iki cyemezo cya Trump cyo kwimura ambassade ya Amerika ijya i yerusalem kuko bibibona nk’ubushotaranyi kuba islam,ndetse bishobora kuzatiza umurindi ibibazo by’umutekano muke bisanzwe birangwa mu gace k’Uburasirazuba bwo hagati.