Amahanga

Polisi yo muri Uganda ifatanyije n’iya Tanzaniya bataye muri yombi impunzi 40 z’abanyarwanda zavaga muri Uganda zerekeje mu myitozo y’umutwe wa RNC yagombaga kubera muri Repubulika iharanira demokarasai ya kongo. Ikinyamakuru the standard cyanditse ko abafashwe biganjemo abasore bakiri bato bagenderaga ku byangombwa by’ibihimbano bahawe n’Urwego rushinzwe Ubutasi mu Ngabo za Uganda, CMI, kugira ngo bazabashe kwambuka umupaka wa Tanzania, berekeze mu Burundi hanyuma binjire muri Repubulika (...)

Inkuru irambuye...
Amahanga

🔥 Uganda: Impunzi 40 z’abanyarwanda zafashwe zijya mu mutwe wa RNC.

Polisi yo muri Uganda ifatanyije n’iya Tanzaniya bataye muri yombi impunzi 40 z’abanyarwanda zavaga muri Uganda zerekeje mu myitozo y’umutwe wa RNC yagombaga kubera muri Repubulika iharanira demokarasai ya kongo. Ikinyamakuru the standard cyanditse ko abafashwe biganjemo abasore bakiri bato bagenderaga ku byangombwa by’ibihimbano bahawe n’Urwego rushinzwe Ubutasi mu Ngabo za Uganda, CMI, kugira ngo bazabashe kwambuka umupaka wa Tanzania, berekeze mu Burundi hanyuma binjire muri Repubulika (...)

Amahanga

Afurika y’epfo : Hatahuwe umuntu mukuru kuva isi yaremwa.

Umushakashatsi w’umwongereza Ron Clarke n’itsinda ry’abandi bashakashatsi bavumbuye umuntu wabayeho mbere y’abandi ku isi mu gihugu cya Afurika y’epfo. Aba bashakashatsi bagaragaje ko uyu muntu abayeho, hashize imyaka miliyoni eshatu n’ibihumbi maganatandatu. Ibisigazwa by’uyu muntu wiswe, Little Foot ,byashyizwe ahagaragara tariki ya 6 Ukuboza 2017 nyuma y’imyaka 23 baterateranya amagufwa y’uyu muntu mu mujyi wa Johannesburg dore ko iki gikorwa cyatangiye mu mwaka wa 1994. Abaye umuntu (...)

Amahanga

AMERIKA: Yerusalemu ni umurwa mukuru wa Israheli - Perezida Trump

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald trump agiye kwemeza Yerusalem nk’umurwa mukuru wa Israheli. BBC yatangaje ko Leta zunze ubumwe z’amerika aricyo gihugu cya mbere cyemeje ko Yeruzalemu ariwo murwa mukuru wa Israel kuva yashingwa mu mwaka 1948. Biteganyijwe ko Perezida Trump ari bubitangaze kuri uyu wa gatatu tariki ya 06 Ukuboza 2017 mu mbwirwaruhame ye ndetse akaza no kuboneraho gutangaza igihe ambasade ya Amerika izavira mu mujyi wa Tel Aviv yimurirwa i Yerusalem. (...)

Amahanga

Zimbabwe: Perezida Emerson D. Mnangagwa amaze kurahira.

Emerson Dambudzo Mnangagwa w’imyaka 75, amaze kurahirira kuyobora Zimbabwe mu gihe cy’inzibacyuho, nyuma yuko ku wa kabiri w’iki cyumweru Robert Mugabe wari umaze imyaka 30 ku butegetsi yeguye. Yashyizweho igitutu n’ishyaka ZANU PF ndetse n’igisirikare cy’igihugu ZDF. Biteganyijwe ko Mnangagwa azayobora kugeza muri Kanama 2018, ubwo manda Mugabe izaba irangiye hakazahita hategurwa amatora (...)

Amahanga

Zimbabwe: Urujijo ku gisa na coup d’etat.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, igisirikari cya Zimbabwe cyatangaje ko kiri kugenzura Television y’igihugu. Mu itangazo ryasomwe Igisirikasre cyabeshyuje amakuru yuko haba habayeho guhirika ubutegetsi bwa Prezida Robert Mugabe. Umuvugizi w’igisirikare yavuze ko bari gushakisha abantu ba hafi ba Prezida Robert Mugabe, batumye igihugu kigira ibibazo by’imibanire n’ubukungu. Ibyo bibaye nyuma yaho Prezida Robert Mugabe, yirukanye Emmerson Mnangagwa ku mwanya wa Vice prezida w’ishyaka (...)

Amahanga

Senegal: Impanuka yahitanye abantu 25.

Muri Senegal abantu 25 bapfuye abandi benshi barakomereka nyuma yuko imodoka yo mubwoko bwa mini bus igonganye na bus nini mu majyaruguru y’iki gihugu,harimo benshi bari bagiye mumutambagiro mutagatifu mu mugi wa Touba. BBC yatangaje ko iyi modoka ya minibus yaritwaye abagenzi bari bagiye murugendo rutagatifu naho indi yarigiye mukindi cyerekezo mugace kitwa Kebemer. Umugi w Touba burimwaka wakira abaylsam benshi baje mumutambagiro,kuri iyi nshuro benshi bakaba bakomeretse abandi barapfa (...)

Amahanga

Kenya: Abanyakenya basubiyemo amatora ya perezida.

Mu gihugu cya Kenya, abanyagihugu bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu ku nshuro ya kabiri, nyuma yaho aya mbere yabaye ku itariki 8 kanama agizwe impfabusa n’urukiko rw’ikirenga kubera amakosa n’ibindi byinshi bitakozwe mu mucyo. Prezida Uhuru Kenyatta, akaba ari guhatana n’abakandida batandatu, barimo abiyamamaje ku giti cyabo, hamwe n’umuyobozi w’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, Raila Odinga wagumishijwe ku rutonde rw’abakandida, nubwo we yatangaje ko atazitabira amatora. Amakuru (...)

Amahanga

Zimbabwe: OMS yisubiyeho ku cyemezo cyo kugira Mugabe ambasaderi wayo.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryatangaje ko ryisubiyeho ku cyemezo ryari ryafashe cyo kugira Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe, ambasaderi waryo mu guteza imbere ibikorwa by’ubuzima muri Afurika. OMS yari yavuze ko Mugabe azafasha abandi bayobozi ba Afurika gushyira ingufu mu kurwanya indwara zitandura zirimo umutima, diabète, impyiko, umwijima n’izindi. Hillel Neuer, umuyobozi wa UN Watch, ishami rya Loni rigenzura imikorere ya Loni atashimishijwe no kuba umuntu (...)

Amahanga

Kenya: Roselyn Akombe yeguye muri komisiyo y’amatora .

Umwe mu bayobozi bakuru ba komisiyo y’amatora ya Kenya Roselyn Akombe yeguye kuri uyu mwanya avuga ko igihugu kidashoboye kuzakora amatora anyuze mu mucyo ateganyijwe mu cyumweru gitaha. Ubwo yari muri Amerika Rosely yabwiye BBC ko yajyaga yakira ubutumwa bujyanye n’akazi ke bumutera ubwoba kandi akabona ko bufitanye isano n’amatora ategerejwe mu minsi mike. ibi bibaye mugihe Raila odinga mu cyumweru gishize aribwo yatangaje ko yikuye mumatora bitewe ngo nuko abona ntacyo Comission (...)

Amahanga

USA: Perezida kagame yitabiriye inama ya banki y’isi.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME, yagaragaje intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kubaka ubushobozi bw’abaturage barwo mu myaka 23 ishize, ashimangira ko nta gushidikanya ari umusingi w’iterambere n’ubukire buhamye kuko butuma babasha guhanga udushya, gutanga umusaruro no guharanira kwigira. Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku wa Gatanu, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama yiga ku kubaka ubushobozi bw’abaturage yabereye i Washington DC. Muri Iyi nama yakiriwe na Banki y’Isi (...)