Imibereho y’abaturage

Ku itariki 30/11/2017 nibwo uwitwa MUDAHERANWA Celestin wari utuye mu mudugudu wa Kabushanda, akagari ka Kabilizi mu murenge wa Gacaca mu karere ka Musanze yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano mu mudugudu ashinjwa guhungabanya umutekano mu rugo rwe, nyuma yo gushyikirizwa ubuyobozi bw’umurenge wa Gacaca ngo bukeye bwaho mu masaha y’agasusuruko nibwo yatangiye gutaka mu nda bidatinze atangira kuva amaraso mu kanwa no mu mazuru maze ubuyobozi bw’umurenge bwihutira guhamagaza imbangukiragutabara (...)

Inkuru irambuye...
Imibereho y’abaturage

Musanze: Ngo bakeneye ibisobanuro ku muntu wabo wapfiriye mu maboko y’ubuyobozi bw’umurenge wa Gacaca

Ku itariki 30/11/2017 nibwo uwitwa MUDAHERANWA Celestin wari utuye mu mudugudu wa Kabushanda, akagari ka Kabilizi mu murenge wa Gacaca mu karere ka Musanze yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano mu mudugudu ashinjwa guhungabanya umutekano mu rugo rwe, nyuma yo gushyikirizwa ubuyobozi bw’umurenge wa Gacaca ngo bukeye bwaho mu masaha y’agasusuruko nibwo yatangiye gutaka mu nda bidatinze atangira kuva amaraso mu kanwa no mu mazuru maze ubuyobozi bw’umurenge bwihutira guhamagaza imbangukiragutabara (...)

Imibereho y’abaturage

Gicumbi: Ababyariye iwabo babangamiwe no kwitwa indaya.

Yanditswe na Constantin Tuyishimire Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi igaragaza ko abakobwa barenga 650 bafite hagati y’imyaka 16 -21 y’amavuko babyariye iwabo utabariyemo abagitwite. Bamwe muri aba bakobwa bavuga ko bahura n’itotezwa mu miryango aho hari ababita indaya n’ibindi.Bamwe mu baganiriye na TV na Radio one ni abo mu murenge wa Byumba benshi bafite abana bari mu kigero cy’umwaka umwe, bavuga ko guhabwa akato bituma baguma mu bukene. Iri totezwa rikorerwa abakobwa (...)

Umutekano

Kamonyi: Ngo yishe umwana we amushinja kunyara ku buriri.

Kuri Station ya Police ya Musambira mu karere ka Kamonyi hafungiye umugabo ukekwaho kwica umwana we w’imyaka itatu amukubise aho yamuhoraga ko yanyaye ku buriri. Ubuyobozi bw’umurenge wa Musambira buvuga ko ibi biteye isoni ku babyeyi bihekura muri ubwo buryo bityo bukaba busaba abaturage kutareresha abana babo inkoni ahubwo bakubahiriza uburengenzira bw’umwana. Uyu mugabo witwa Nyandwi Musitafa yahise atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano mu gihe hagikusanywa ibimenyetso ngo (...)

Amahanga

🔥 Uganda: Impunzi 40 z’abanyarwanda zafashwe zijya mu mutwe wa RNC.

Polisi yo muri Uganda ifatanyije n’iya Tanzaniya bataye muri yombi impunzi 40 z’abanyarwanda zavaga muri Uganda zerekeje mu myitozo y’umutwe wa RNC yagombaga kubera muri Repubulika iharanira demokarasai ya kongo. Ikinyamakuru the standard cyanditse ko abafashwe biganjemo abasore bakiri bato bagenderaga ku byangombwa by’ibihimbano bahawe n’Urwego rushinzwe Ubutasi mu Ngabo za Uganda, CMI, kugira ngo bazabashe kwambuka umupaka wa Tanzania, berekeze mu Burundi hanyuma binjire muri Repubulika (...)

Uburezi

Gasabo : Abacikirije amashuri barasaba gushyirwa mu mashuri y’imyuga.

Yanditswe na Paluku Rene Pedro Urubyiruko rwiganjemo ururi hagati y’imyaka 18 na 20 rwacishirije amashuri yaba abanza cyangwa ayisumbuye, bityo bakaba basaba bafashwa bagasubizwa mu ishuri. Gusa ariko bitewe n’imyaka bagezemo bifuza ko bashyirwa mu mashuri y’imyuga, nkuko babitangarije TV na Radio One. Ubuyobozi bw’umurenge wa Rusororo vugako bwahagurukiye iki kibazo ko mu mwaka utaha bazagerageza kubasubiza mu mashuri cyane ay’imyuga nkuko twabitangarijwe na Munyaneza Gustave umuyobozi (...)

Imibereho y’abaturage

Musanze: Ngo urwagwa rutengewe mu rugo ntirwemerewe kugera ku butaka bw’aka karere

Yanditswe na Hirwa benjamin Ahagana mu masaha y’agasusuruko ko kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Ukuboza 2017 ubwo TV/Radio1 byageraga ahazwi nko mu Kinkware, ni mu murenge wa Nkotsi mu rugabano rw’akarere ka Nyabihu n’aka Musanze, twahasanze amagare menshi ahetse urwagwa ruturutse mu bice binyuranye ruje gucuruzwa mu karere ka Musanze, ariko bene rwo bangiwe kurwinjirana ku butaka bw’aka karere ngo babwirwa ko rutujuje ubuziranenge, ndetse rumwe runamenwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Nkotsi n’uwa (...)

Umutekano

Gicumbi: Abantu batazwi baranduye ibishyimbo by’umuyobozi.

Yanditswe na Constantin Tuyishimire Bamwe mu batuye mu kagaki ka Mulindi umurenge wa Kaniga mu karere ka Gicumbi bahangayikishijwe n’urugomo ruhakorerwa. Ni nyuma y’aho kuwa Gatandatu tariki ya 09 Ukuboza 2017 abantu batazwi baranduriye umurima w’ibishyimbo by’umukuru w’umudugudu wa Rugenda muri aka kagali. Umukuru w’uyu mudugudu Musabyemariya Philomene avuga ko ibishyimbo bye byari bigeze igihe cy’imiteja byaranduwe mu murima ungana na ares 6 aho ngo abagizi ba nabi bamugushije mu (...)

Imibereho y’abaturage

RWANDA: Baribaza aho amabagiro y’ingurube abarizwa mu Rwanda.

Mu gihe abarya inyama z’ ingurube zimenyerewe ku izina ry’ «akabenzi» ngo bakomeje kugenda biyongera benshi bafite impungenge z’aho zibagirwa(soma kubaga) dore ko nta mabagiro y’ingurube akora azwi uretse arimo atunganywa. Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cyita k’ubuhinzi n’ubworozi RAB, burahamagarira abashoramari kubyitabira kuko ubu ngo kikiri ikibazo. Nkuko ushinzwe igenzura ry’ibikomoka ku matungo muri RAB bwana Rukundo J. Claude abivuga ngo mu Rwanda hari amabagiro atatu gusa azwi (...)

Amahanga

Afurika y’epfo : Hatahuwe umuntu mukuru kuva isi yaremwa.

Umushakashatsi w’umwongereza Ron Clarke n’itsinda ry’abandi bashakashatsi bavumbuye umuntu wabayeho mbere y’abandi ku isi mu gihugu cya Afurika y’epfo. Aba bashakashatsi bagaragaje ko uyu muntu abayeho, hashize imyaka miliyoni eshatu n’ibihumbi maganatandatu. Ibisigazwa by’uyu muntu wiswe, Little Foot ,byashyizwe ahagaragara tariki ya 6 Ukuboza 2017 nyuma y’imyaka 23 baterateranya amagufwa y’uyu muntu mu mujyi wa Johannesburg dore ko iki gikorwa cyatangiye mu mwaka wa 1994. Abaye umuntu (...)

Ifoto y’umunsi