Imibereho y’abaturage

Politiki

Kigali: Perezida w’ubushinwa yagiriye uruzinduko mu Rwanda.

Kuri iki cyumweru tariki ya 22 Nyakanga 2018 Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, yakiriwe ku Kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yatangiye kugirira mu Rwanda. Perezida Jinping wari umaze igihe cy’amezi abiri ategerejwe mu Rwanda, yageze i Kigali ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru atwawe n’indege ya Air China yari ikubutse muri Sénégal aho yahuye na Perezida Macky Sall. Yakiriwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ari kumwe na Madamu ndetse n’abandi bayobozi (...)

Ubukungu

Ngororero- Gatumba: barinubira kwangirizwa imyaka n’abacukura amabuye.

Abafite amasambu ku nkengero z’ imigezi ishokeramo amabuye y’ agaciro aturutse mu birombe biyikikije bo mu murenge wa Gatumba mu karere ka Ngororero baravuga ko ari kwangizwa n’ abajya gushaka aya mabuye muri iyi migezi. Ubuyobozi bw’ Umurenge wa Gatumba bwemeza ko budasiba guhangana n’ aba bacukura amabuye mu buryo butemewe n’ amategeko buvuga ko uretse kwangiriza abafitemo amasambu ku nkengero z’ iyi migezi, banangiza ibidukikije ndetse bakanabangamira urugomero rwa Nyabarongo dore ko (...)

Politiki

Gicumbi: Baranenga abayobozi babatunguza inama z’igitaraganya bikabicira imirimo

Bamwe mu batuye imirenge itandukanye y’akarere ka Gicumbi baranenga abayobozi babatunguza inama z’ikitaraganya bikabicira imirimo. Ni kenshi hirya no hino mu mirenge itandukanye y’akarere ka Gicumbi abayobozi mu nzego za leta bakoresha abaturage inama babagezaho ubutumwa bujyanye na gahunda zitandukanye za leta. Mu kwitabira izi nama hari bamwe mu baturage banenga bamwe mu bayobozi babatunguza inama cyane cyane iyo hari abayobozi b’akarere cyangwa mu nzego zo hejuru babasuye. Ibintu (...)

Imikino

Alisson Becker ayoboye urutonde rw’ abanyezamu bahenze mu mateka.

Nyuma yaho umuzamu wa AS Roma alisson becker agiye mu ikipe ya liverpool Yashyizeho umuhigo wo kuba umuzamu wa mbere uhenze mu mateka y’ umukino w’ amaguru. kuri miliyoni 62 za ma pound niyo liverpool yatanze kuri uyu musore ufite imyaka 25 ukomoka mu gihugu cya Brezil. Twabateguriye urutonde rw’abazamu 5 bahenze mu mateka y’ umupira w’ amaguru. 5.Bernd Leno - £22m avuye muri Bayer Leverkusen ajya muri Arsenal. Nyuma yaho arsenal iboneye ko Peter Cech ari kujya mu zabukuru kandi (...)

Ubuzima

Rwanda: Kuboneza urubyaro biracyakomwa mu nkokora n’imyumvire

Ugereranije n’ibihugu biri muri aka karere ku bijyanye no kuboneza urubyaro hakoreshejwe uburyo bugezweho, uretse Kenya imibare iri hejuru ya 50% mu kwitabira gahunda zo kuboneza urubyaro, mu Rwanda 50% bitabira iyi gahunda, mu gihe Tanzania ari 27%, Sudani y’epfo 33% naho Uganda ni 25%. Gusa ngo nubwo u Rwanda ruri ku mwanya mwiza mu bijyanye na gahunda yo kuboneza urubyaro, intego ngo ni ukugabanya umubare w’abana bavuka buri mwaka kuko ukiri hejuru, nkuko bitangazwa na Dr NZABONIMPA (...)

Ubukungu

Gakenke: Abakire bahunga icyaro bikadindiza iterambere ryabo

Nk’uko bamwe mu baturage b’umurenge wa Rusasa mu karere ka Gakenke babibwiye TV1 na Radio1 ngo usanga akenshi abantu bakomoka mu bice by’icyaro iyo batangiye kubona amikoro bahita bava iwabo bakajya gukorera mu mijyi, aho ngo abenshi mu bakomoka muri aka gace usanga bakunze kujya kwiturira mu mujyi wa Musanze abandi bakerekeza mu mujyi wa Kigali. Abo baturage bavuga ko ibi bigira ingaruka ku iterambere ryabo kuko ngo uwabashije kubona amafaranga wakabahaye akazi nabo bakamuzamukiraho usanga (...)