Amahanga

Uganda: Impunzi 40 z’abanyarwanda zafashwe zijya mu mutwe wa RNC.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Polisi yo muri Uganda ifatanyije n’iya Tanzaniya bataye muri yombi impunzi 40 z’abanyarwanda zavaga muri Uganda zerekeje mu myitozo y’umutwe wa RNC yagombaga kubera muri Repubulika iharanira demokarasai ya kongo.

Ikinyamakuru the standard cyanditse ko abafashwe biganjemo abasore bakiri bato bagenderaga ku byangombwa by’ibihimbano bahawe n’Urwego rushinzwe Ubutasi mu Ngabo za Uganda, CMI, kugira ngo bazabashe kwambuka umupaka wa Tanzania, berekeze mu Burundi hanyuma binjire muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Majyepfo yayo ahazwi nka Minebwe.

Bivugwa ko ibikorwa byo gushaka aba bantu bishyigikiwe cyane Brig. Gen Abel Kandiho ukuriye Urwego rushinzwe Ubutasi mu Ngabo za Uganda, CMI.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano