Imikino

Uburayi: Arsenal na Atletico Madrid zirahabwa amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma wa Europa league

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza iri mu makipe umunani yabonye itike yo kuzakina imikino ya kimwe cya kane mu irushanwa rya Europa Ligue ku mugabane w’uburayi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane ikipe ya Arsenal yari yakiriye Milan Ac yo mu butariyani mu mukino wo kwishyura wa kimwe cy’umunani cy’irangiza mu irushanwa rya Europa ligue.

Umukino ubanza wabereye mu Butariyani Arsenal yari yahatsindiye ibitego 2 ku busa, bisa n’ubundi n’ibitigeze bigora iyi kipe y’i Londres kuko kuri uyu mugoroba yatsinze ibitego 3 kuri 1.

Ni umukino waranzwe no kwigaragaza cyane kwa rutahizamu Danny Welbeck waje wenyine gutsindamo ibitego bitatu nyuma yo kuba yari yagiriwe icyizere n’umutoza Arsene Wenger cyane ko ariwe rutahizamu wenyine afite bitewe n’uko umunyagabon Aubameyang atemerewe gukinishwa muri iyi mikino bijyanye no kuba yaraje muri Arsenal yari yarabanje kuyikina muri Borussia Dortmund yaje aturukamo.

Undi udahari ni rutahizamu w’umufaransa alexandre lacazette wavunitse, uretse welbeck watsinze bibiri, ikindi cyatsinzwe n’umusuwisi Granit Xhaka mu gihe kimwe rukumbi cya Milan Ac cyinjijwe na Hakan Calhanoglu, uteranyije imikino yombi Arsenal yakomeje muri kimwe cya kane itsinze ibitego 5 kuri 1

Gukomeza kw’iyi kipe birongera gutanga icyizere n’amahirwe yo kuba yabasha kongera gutwara igikombe byibuze ikaba yazabasha kwitabira imikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo champions league, cyane ko kuba yaboneka mu makipe ane ya mbere muri shampiona y’abongereza byo bisa nk’ibyamaze kunanirana.

Indi kipe yakomeje ni Atletico Madrid yo muri Espagne yasezereye Locomotiv Moscou yo mu Burusiya iyinyagiye 5 kuri 1 mu mukino wo kwishyura, Iyi kipe nayo irahabwa amahirwe menshi ko ishobora kuzegukana iri rushanwa hagendewe ku mbaraga igaragaza.

Muri rusange amakipe umunani yabonye itike ni:

Marseille yo mu Bufaransa, Atletico Madrid yo muri Espagne), Arsenal yo mu Bwongereza , Lazio de Rome yo mu Butariyani, Leipzig yo mu Budage, CSKA Moscou yo mu Burusiya , Sporting yo muri Portugal na Red Bull Salzbourg yo muri Autriche.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

Legends Alive VIP show.

Do not miss an outmostanding event on 27/07/2018!

4 days to go !