Imyidagaduro

USA: Umunyarwandakazi Magaly Pearl yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye yise ’HOLD ME’

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Umuhanzikazi w’umunyarwanda Magaly Pearl uba muri leta zunze ubumwe za Amerika yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ya kabiri yise ’Hold Me’ yafashwe akanatunganywa na Patrick Elis icyamamare mu gufata amashusho y’abahanzi bakomeye.

Iyi ndirimbo ye nshya yakozwe na none n’umusore usanzwe utunganya indirimbo wo muri Nigeria witwa Demsa, uyu akaba ari nawe wakoze indirimbo y’uyu mukobwa ya mbere yise ‘Nyemerera’. Iyi ndirimbo nshya ya Magaly Pearl yamaze kugera hanze ikaba yasohokanye n’amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na Patrick Elis umusore wamamaye mu gufata amashusho ya benshi mu byamamare muri Afrika barimo Tekno, Wizkid n’abandi benshi.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano