Imikino

U BWONGEREZA: ikipe ya fulham yatsinze Derby count mu gushaka kuzamuka mu cyiciro cya mbere

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Nyuma y’isozwa rya championnat y’icyiciro cya mbere mu bwongereza,championnat y`icyiciro cya kabiri yo igeze ahakomeye,dore ko nyuma yuko amakipe ya Wolverhampton Wanderers na Cardif azamutse mu cyiciro cya mbere,hari gushakishwa indi kipe ya gatatu izazamukana nazo.Iyo kipe ikaba izava mu makipe ane ari mu ijonjora rya nyuma ari yo Fulham, Derby Count, Middlesbrugh na Aston VILLA.

Ikipe ya FULHAM yari yahuye n’ikipe ya Derby COUNT mu mukino ubanza w’ijonjora itsindwa ku gitego 1-0.

Gusa iyi kipe ya Fulham yavuye inyuma mu mukino wo kwishyura itsinda Derby County ku bitego 2-0, ihita ibona ticket yo kujya ku mukino wa nyuma w’ijonjora riganisha mu cyiciro cya mbere muri championnat y’ubwongereza.

Kugeza ubu amakipe abiri yo mu cyiciro cya kabiri yamaze kubona ticket yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere muri championat y’ubwongereza.Ni ikipe ya Wolvehampton Wonderers yatwaye igikombe cya championnat y’icyiciro cya 2 mu bwongereza,Indi kipe yazamutse mu cyiciro cya mbere ikaba ari ikipe ya Cardiff yabaye iya 2.

KAYITANKORE DIEUDONNE

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano