Kwibuka

Rwanda: Ku nshuro ya mbere abadiplomate bibutse Jenoside yakorewe abatutsi.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abahagarariye ibihugu byabo n’ imiryango mpuzamahanga mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu mbere bibutse ku nshuro ya 24 Jenocide yakorewe abatutsi mu Rwanda.
muri uyu muhango VENUSTE KARASIRA warokotse iyi jenocide yakorewe abatutsi, mu buhamya bwe yavuze ko ingabo z’umuryango w’abibumbye bahungiyeho muri ETO Kicukiro ngo zabatereranye zikabasiga mu biganza by’abicanyi.

yagize ati "tariki ya 11Mata 1994 ubwo izo ngabo zafata icyemezo cyo kugenda, bashyize ibntu byabo mu modoka baragenda maze turababaza tuti kuki mudusize mubona akaga turimo?

baratubwira ngo abasirikare ba leta baraturinda, tuti oya abo nibo bambere barimo kutwica, hari n’abafashe icyemezo cyo kuryama munsi y’imodoka zabo mu muhanda kugirango byibyuze tubumvishe uburemere bw’akaga katwugarije,
icyo bakoze ni ukurasa mu kirere kugira ngo tubahe inzira bagende"

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside Dr. Bizimana Jean Damascène, yagarutse ku buryo umuryango mpuzamahanga warebereye Jenoside itegurwa kugeza ishyizwe mu bikorwa
nyamara ngo wari ufite amakuru y’iyicwa ry’abatutsi n’abahutu batavugaga rumwe na leta,
nkuko babyivugiraga bagaruka cyane kuri jenoside bikanagaruka muri za raporo zitandukanye zakorwaga icyo gihe, ngo ntacyakozwe mu guhagarika uwo mugambi mbere yo gutwara ubuzima bw’abantu.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier,
yasabye abitabiriye uyu muhango kuba abavugizi kugira ngo abagize uruhare muri jenocide yakorewe abatutsi batabwe muri yombi. Yanasabye abo badiplomate kugaragaza ukuri kose harimo n’inyandiko leta zabo zifite kuri Jenoside yakorewe Abatutsi,aho yavuze ko ukuri ariko kuzafasha mu gukomeza kwibuka Jenoside no kurinda abazadukomokaho ko bazasubira muri ibyo bihe.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano