Politiki

Rwanda: Guhana abanyamakuru basebanyije ntibikiri mu byaha nshinjabyaha.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu mpera z’ukwezi kwa 12 umwaka ushize, ni bwo mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda ,abadepite bigaga ku mushinga w’itegeko rihana icyaha cyo gusebanya nk’icyaha nshinjabyaha .Bacyumva uwo mushinga w’itegeko benshi mu banyamakuru barawinubiye bavuga iri tegeko rigamije kubakandamiza ngo dore ko iki cyaha cyakagombye gufatwa nk’ikosa bityo kikarebana n’amategeko mbonezamubano nkuko babigarutseho mu nteko rusange bakoze bagamije kuganira kuri iyo ngingo.

Nyuma y’ibitekerezo bitandukanye byatanzwe n’abafite aho bahuriye n’umwuga w’itangazamakuru, kuri ubu itegeko rishya nshinjabyaha ryasohotse,ntihagaragaramo iki cyaha cyo gusebanya ku munyamakuru ahubwo kimuriwe mu byaha mbonezamubano.

Bamwe mu banyamakuru baganiriye na TV na Radio One bishimiye ko iri tegeko ryahindutse gusa baracyafite impungenge ku zindi ngingo zasigayemo cyane cyane ku zijyanye no kwigengesera ku gukora inkuru zishushanyije zizwi nka "cartoon".

Minisitri w’ubutabera mu Rwanda akaba n’intumwa nkuru ya Leta BUSINGYE Johnston ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere yababwiye ko kuba iri tegeko ryakuwe mu mategeko nshinjabyaha bidaha abanyamakuru uburenganzira bwo gutukana no gusebanya mu nkuru zabo.

Itegeko rikubiyemo ingingo nshinjabyaha mu Rwanda, ryari risanzwe rifite ingingo 665,gusa nyuma y’ivugurura hasigayemo ingingo 336 hafi kimwe cya kabiri cy’izari zisanzwe.

Yanditswe na Paluku Rene Pedro

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!