Uburezi

Rwanda: Biracyari urujijo ku banyeshuri biga ibidakenewe ku isoko ry’umurimo.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu badepite baravuga ko hakiri icyuho gikomeye mu burezi bw’u Rwanda ku buryo bibaza igihe umunyeshuri urangije kaminuza azumva ko agomba gukora ibyo yize.
Minisiteri y’uburezi yo igaragaza ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu gusobanurira abanyeshuri bagiye kwiga muri kaminuza umurongo w’ibyo bagomba guhitamo kwiga byazabagirira akamaro ku isoko ry’umurimo.

Mu mwaka wa 2016, TV/Radio1 byabagejejeho inkuru y’abanyeshuri bigaga muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami rya Microbiologie bavugaga ko ibyo biga babwiwe ko bitagikenewe.

Aba ngo baje kubwirwa ko hari amasomo bazongererwa ku yo bigaga kugira ngo babashe guhangana ku isoko ry’umurimo ariko nabyo ngo ntibyakorwa.
Uretse aba bize iby’uturemangingo tutaboneshwa amaso muri uyu mwaka twanabagejejeho inkuru y’abize Dental Therapy nabo bakisanga hari urwego batariho mu bijyanye n’ibyo bize.

Mu biganiro byahuje abadepite bagize komisiyo y’uburezi, ikoranabuhanga, umuco n’urubyiruko na minisiteri y’uburezi kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Kamena 2018 hasuzumwa ibibazo byagejejwe kuri iyi Komisiyo, bamwe mu badepite bagaragaje ko bibabaje ku bagiye gusoza manda ibibazo nk’ibi bidakemuwe kandi bidasiba no kugaruka mu nteko, ibyo bagaragaza nko kuba uburezi bw’u Rwanda butari kuri gahunda.

Ku ruhande rwa Dr MUSAFILI MALIMBA Papias umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe igenamigambi n’Imiyoborere avuga ko ibi biterwa nuko ibiri ku isoko ry’umurimo bihindagurika uko imyaka ishira indi igataha .

Minisiteri y’uburezi nayo isa n’idafite igisubizo gihamye kuri ibi bibazo igaragaza ko bisa n’ibizakemurwa no gusobanurira neza abanyeshuri, mbere yo kujya muri kaminuza, bagafata umurongo w’ibyo baziga bizabagirira akamaro ku isoko ry’umurimo(Career Guidance).

Ibibazo nk’ibi si bishya mu burezi mu Rwanda, gusa inzego zirebwa n’uburezi akenshi birangira amakosa ziyahiritse ku banyeshuri nabo bakabyakira kubera kubura ukundi bagira, cyakora ababirebera mu rundi ruhande bo bakabisanisha n’igenamigambi ry’icyerekezo cy’uburezi mu Rwanda ridahamye.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

Bet on your favorite team with 1xBet: Double your chances with the 100% welcome bonus and win big with our incredible ribs! Sign up and have fun: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET