Politiki

Rwanda: Amajwi 5% si menshi k’uwifuza kuba umudepite mu Rwanda – Prof MBANDA.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Ibi komisiyo y’igihugu y’amatora yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu kabiri cyari kigamije kugaragaza aho imyiteguro y’amatora y’abadepite igeze.
Mu gihe biteganyijwe ko taliki ya 6 Kanama 2018 aribwo hazasohoka urutonde ntakuka rw’abemewe kwiyamamariza kuba abadepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, bamwe mu bifuza kwiyamamaza nk’abakandida bigenga bakunze kugaragaza ko amajwi 5% asabwa umukandida wigenga ari menshi ariko Prof. KALISA MBANDA umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora we avuga ko nubwo ntawe uratsinda ariko bishoboka, atanga urugero rw’igihugu [ntiyakivuze] cyagize umudepite watowe avuye mu bakandida bigenga.
Yavuze ko kugeza ubu Komisiyo y’Igihugu y’amatora imaze kwakira abantu 16 bifuza kuba abakandida bigenga mu matora y’Abadepite, bakaba biganjemo urubyiruko kandi ngo muri bo umugore ni umwe.
Gahunda yo kwakira kanditure z’abifuza kuba abadepite kuva ku itariki ya 12 kugeza ku ya 25 muri uku kwezi kwa 7.
Biteganyijwe ko taliki ya 6 Kanama 2018 aribwo hazasohoka urutonde ntakuka rw’abemerewe kwiyamamaza. Kwiyamamaza nyir’izina bikazatangira taliki ya 13 Kanama bikarangira taliki ya 01 Nzeri 2018.
Amatora nyir’izina azatangira taliki ya 2 kugeza taliki 4 Nzeri 2018.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

Legends Alive VIP show.

Do not miss an outmostanding event on 27/07/2018!

4 days to go !