Uburezi

Rwamagana: Abarimu babiri bafunzwe bashinjwa gukubita abanyeshuri.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu kigo cy’amashuri cya TTC Bicumbi (Teacher Training College) cyo mu Murenge wa Nzige, mu kagari ka Akanzu, abarimu babiri bashinzwe kugenzura imyitwarire y’abanyeshuri (Animateur & Animatrice) bakubise abanyeshuri mu ijoro ryo kuwa gatandatu tariki 26/05/2018, babaziza kwishimira intsinzi y’ikipe ya Real Madrid yari imaze gutsinda Liverpool ibitego 3-1, nkuko bivugwa n’aba banyeshuri twasanze ku kigo nderabuzima cya Nzige aho barwariye.

Aba banyeshuri bavuga ko abarimu babavuruze mu byondo nijoro barangije barabakubita.Ibi byaviriyemo bamwe guhura n’ikibazo cy’ihungabana bajyanwa kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Nzige.

Rugoro Mutanguha Emmanuel ukuriye ikigo nderabuzima cya Nzige yemeza ko kuva mu ijoro ryo kuwa gatandatu yakiriye abanyeshuri 21 baje kwivuza inkoni, kuri ubu 17 bakaba bamaze gutaha hasigaye 6, harimo 3 bakirembye bitewe nuko bahuye n’ihungabana .

Ababyeyi b’aba bana, barifuza ko aba barezi bakurikiranwa n’amategeko, byaba ngombwa bakanamburwa impamyabumenyi z’uburezi, kuko ibyo bakoze atari igikorwa cy’abarezi.

Umuyobozi w’iki kigo Nderabarezi cya TTC, Bicumbi Madame NIKUZE Bernadette yemera ko aba barimu bakoze amakosa, aho yashimangiye ko batagishije inama ubuyobozi bw’iki kigo cy’amashuri mbere yo gufata uwo mwanzuro wo gukubita abanyeshuri ndetse ko aba barimu basabwe ibisobanuro n’akarere ka Rwamagana, ku makosa bakoze.

Mbabazi Modeste uvugira urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda RIB avuga ko aba barimu bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, mugihe iki cyaha cyaramuka kibahamye bakazahanwa n’ ingingo ya 148 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha y’u Rwanda, iteganya ko bashobora gufungwa igihe kiri hagati y’amazi 6 n’imyaka 2.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano