Imibereho y’abaturage

Rusizi:’’Umuntu asinda icyo asanganywe’’ Munyantwali Alphonse

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Hirya no hino mu Rwanda hari abakunze kumvikana biregura ku byaha baba bakoze bavuga ko babitewe no kunywa inzoga kugeza ubwo basinze,gusa bamwe mu baturage bo mu murenge wa Bugarama w’akarere ka Rusizi bo bagaragaza ko gusinda bitatera umuntu gukora ibyaha runaka ahubwo ko ubikora aba yari abisanganywe bityo bikaba byasemburwa n’inzoga aba yanyoye kimwe nuko ngo hari abashobora kwitwaza inzoga nk’iturufu yo kwiregura.

Guverineri w’intara y’iburengerazuba Munyantwali Alphonse avuga ko umuturage atagakwiye kwitwaza ubusinzi ngo akore ibyaha aho we agaragaza ko kuba umuntu yanywa inoga agasinda ariko akaba atakandagira mu muriro,atagakwiye kwahuka mugenzi we ngo amukubite ndetse anamukomeretse nyuma yireguze ko yabitewe n’inzoga. Uyu muyobozi avuga ko ubusanzwe umuntu asinda icyo asanganywe ari naho ahera asaba abaturage kwirinda gusinda cyane ko n’amategeko y’u Rwanda atemera ubusinzi.

Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ateganya ko Umuntu wese usinda ku mugaragaro abihanirwa ingingo ya 268 yo mu mategeko nshinjabyaha ivuga ko umuntu usinda ku mugaragaro, mu muhanda, mu kibuga, mu nzira, mu kabari, mu nzu y’imikino cyangwa ahandi hose hateranira abantu, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’iminsi umunani (8) ariko kitarenze amezi abiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi makumyabiri (20.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi ijana (100.000 FRW)

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!