Imibereho y’abaturage

Rusizi-Muganza: Umurenge urashinja inkeragutabara kwiba mu nzu z’ubucuruzi.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abakora imirimo y’ubucuruzi mu murenge wa Muganza, mu karere ka Rusizi barashinja abagize koperative y’inkeragutabara kuba inyuma y’ubujura buri kwibasira inzu z’ubucuruzi dore ko izi nkeragutabara ari zo zahawe akazi ko kurinda umutekano,ubuyobozi bw’uyu murenge na bwo bushyira mu majwi inkeragutabara ngo kuko hari bamwe muri bo bafashwe.

Ni abasanzwe bakorera ubucuruzi mu isanteri y’ubucuruzi ya Muganza iherereye mu murenge wa Muganza wo mu karere ka Rusizi,bavuga ko bakunze kwibwa cyane aho ababiba batobora inzu bakiba amafaranga na bimwe mu bicuruzwa.
Aba bacuruzi barashinja koperative y’inkeragutabara kuba inyuma y’ubu bujura,kuko izo nkeragutabara arizo zahawe akazi ko kurinda umutekano muri iyi santeri,aba bacuruzi bavuga ko mu ijoro rimwe hashobora kwibwa inzu zirenga eshatu bityo rero ko batashinja abajura basanzwe ngo kuko ubujura nk’ubwo butakorwa kandi hari abaharinda umutekano.

Icyifuzo cy’aba bacuruzi ni uko inzego z’umutekano zikwiye kubatabara zigahagurukira iki kibazo.Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Muganza Muganga Allain Emmanuel nawe ashimangira ko abagize koperative y’inkeragutabara ari bo bihishe inyuma y’ubu bujura,uyu muyobozi akemeza ko hari uruganda ruherutse kwibwamo umuceri muri uyu murenge nyuma hakozwe iperereza baza gusanga abibye ari bamwe mu bari muri iyo koperative y’inkeragutabara isanzwe irinda umutekano.

Hirya no hino mu dusanteri tw’ubucuruzi mu karere ka Rusizi usanga hari koperative z’inkeragutabara ziharinda umutekano gusa nubwo atari bose bamwe mu baturage bakunze gutunga agatoki bamwe mu bagize izi koperative kwitwikira ako kazi bakiba ibyo bashinzwe kurinda.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

Legends Alive VIP show.

Do not miss an outmostanding event on 27/07/2018!

4 days to go !