Umutekano

Rulindo-Kisaro: Yakubise umukuru w’umudugudu aramwica

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu mudugudu wa Gako akagari ka Mubuga umurenge wa Kisaro mu karere ka Rulindo umuturage witwa Nikonagize Moses akurikiranyweho gukubita inkoni uwari umukuru w’umudugudu wa Gako Harerimana Jean de Dieu agahita amwica ubwo uwo muyobozi yari amusanze ku irondo.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel mu kiganiro yagiranye na TV na Radio One yemeje aya makuru avuga ko mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku cyumweru tariki ya 27 Gicurasi 2018 uwo muturage yakubise inkoni mu mutwe umukuru w’umudugudu ahita apfa ako kanya.

Ni ibintu byatumye bamwe mu bakuru b’imidugudu mu murenge wa Kisaro bagira impungenge mu mikorere maze basaba ubuyobozi bubakuriye gushyiraho ingamba zikomeye mu guhana bamwe mu baturage bagifite imyumvire yo kwigomeka ku buyobozi.

Aba bakuru b’imidugudu kandi bavuga ko bahangayikishijwe na bamwe mu baturage babigomekaho banafungwa nyuma y’iminsi mike bagahita barekurwa.
Benshi mu batuye mu murenge wa Kisaro bemeza ko uwo muturage uvugwaho kuvutsa ubuzima umukuru w’umudugudu yari asanzwe afite imyitwarire mibi.

Kugeza ubu Nikonagize Moses afungiye kuri stasiyo ya polisi ya Byumba mu karere ka Gicumbi mu gihe ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo butangaza ko bugiye gukomeza gufata mu mugongo umuryango wa Nyakwigendera Harerima Jean de Dieu.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano