Imibereho y’abaturage

Ruhango: Biravugwa ko amaze imyaka igera ku 10 aba mu mwobo.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Aka kazu gato umuntu atabura kugereranya n’umwobo gaherereye mu mudugudu wa Kamugaru, akagali ka Bunyogombe mu murenge wa Ruhango w’akarere ka Ruhango.
Ni ko bivugwa ko uwitwa Bayiramye Jean Pierre amazemo imyaka igera ku icumi abamo.
Ntibyoroshye gusanga uyu mugabo iwe nk’uko binashimangirwa n’abaturanyi be, gusa nk’abantu babana na we umunsi ku wundi bemeza ko ubuzima babona abayemo atari bwiza na gato nubwo bakeka ko afite uburwayi bwo mu mutwe.

Aba baturanyi be bifuza ko yavuzwa kuko ngo hari igihe ajya anafata abakobwa n’abagore ku ngufu ndetse akanashakirwa aho kuba hazima.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ruhango bwemeza ko Bayiramye afite uburwayi bwo mu mutwe bukanashimangira ko bukora uko bushoboye kose bukamuha ubuvuzi buhoraho ndetse bukanamwimura muri uyu mwobo, ariko imiti yatewe yamara kumushiramo akawugarukamo.
Nubwo ubuyobozi bw’Umurenge wa Ruhango bwemeza ko iyo uburwayi bwo mu mutwe bwa Bayiramye bwageze ku ntera yo hejuru ari na byo bimutera kuba muri uyu mwobo bwemeza ko ngo bumusubiza kwa muganga ndetse bukanamujyana kubana n’umugore n’abana be ariko abaturanyi be bo bavuga ko ahora muri uyu mwobo.
Gusa nyuma gato y’uko umunyamakuru avuye gusura aka kazu kameze nk’umwobo bivugwa ko Bayiramye Jean Pierre amaze igihe kitari gito abamo no kuganiriza abaturanyi be karashenywe na we arajyanwa.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

Bet on your favorite team with 1xBet: Double your chances with the 100% welcome bonus and win big with our incredible ribs! Sign up and have fun: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET