Paluku René Pedro

    Uyu munyamakuru amaze kwandika inkuru: (20)

Uburezi

Gakenke: Madame Jeanette Kagame arasaba ababyeyi n’abikorera kugira uruhare mu kurinda abana imirimo ivunanye.

Ibi yabitangarije mu karere ka Gakenke ubwo hizihizwaga umunsi w’umwana w’umunyafrika n’umunsi mpuzamahanga wo kurwanya imirimo mibi ikoreshwa Abana wizihijwe tariki ya 16 Kamena 2018. Ni kenshi hakunze kuvugwa bamwe mu bakoresha batishyura neza abakozi babo rimwe bikabaviramo guhagarika akazi bitewe no kudahembwa Kugira ngo imirimo yabo ntihagarare bamwe muri bo bakoresha usanga bahitamo gukoresha abana bato bakabakura mu ishuri, rimwe na rimwe bakanakora imirimo itajyanye n’ikigero (...)

Iyobokamana

Gasabo: RGB yatangiye gufunga amatorero akorera mu kajagari

Hashize iminsi havugwa akajagari,amakimbirane n’imvururu mu nsengero no mu matorero atandukanye hirya no hino mu Rwanda by’umwihariko mu mujyi wa Kigali. Ahanini menshi muri aya matorero usanga akora adafite ibyangombwa ndetse agakorera n’ahantu hatemewe. Bene izi mpamvu ni zo zatumye inzego zitandukanye ku bufatanye n’urwego rw’imiyoborere mu Rwanda RGB bafata icyemezo cyo kuba bagiye gufunga insengero zose zikorera mu Rwanda zitujuje ibyangombwa n’ibindi bisambwa. Iki gikorwa (...)

Imibereho y’abaturage

Rwanda: Umujyi wa kigali wabaye uwa nyuma mu mitangire ya serivisi-RGB

Urwego rw’ imiyoborere mu Rwanda, RGB rwatangaje ko ibipimo by’imiyoborere n’itangwa rya za Serivisi mu Rwanda byazamutseho 3% mu mwaka wa 2017. Raporo y’ubushakashatsi bw’Urwego rw’Imiyoborere mu Rwanda (RGB) rwashyize ahagaragara ishusho y’uko abaturage bishimira imiyoborere n’imitangire ya serivise mu nzego zibegereye bwakozwe mu mwaka ushize wa 2017 Iyi raporo igaragaza ko igipimo cy’uko abaturage bishimira imiyoborere na serivise bahabwa cyazamutseho 3%, kiva kuri 67,7% kigera kuri 70,9%, (...)

Uburezi

Rwamagana: Abarimu babiri bafunzwe bashinjwa gukubita abanyeshuri.

Mu kigo cy’amashuri cya TTC Bicumbi (Teacher Training College) cyo mu Murenge wa Nzige, mu kagari ka Akanzu, abarimu babiri bashinzwe kugenzura imyitwarire y’abanyeshuri (Animateur & Animatrice) bakubise abanyeshuri mu ijoro ryo kuwa gatandatu tariki 26/05/2018, babaziza kwishimira intsinzi y’ikipe ya Real Madrid yari imaze gutsinda Liverpool ibitego 3-1, nkuko bivugwa n’aba banyeshuri twasanze ku kigo nderabuzima cya Nzige aho barwariye. Aba banyeshuri bavuga ko abarimu babavuruze mu (...)

Uburezi

Kigali: Minisitiri Munyakazi yakomoje ku ireme ry’uburezi.

Ireme ry’uburezi ni ikibazo cyakunze kugarukwaho cyane mu nzego zitandukanye mu Rwanda, zaba iza leta cg imiryango itari iya Leta, barebera hamwe icyateza imbere umwana w’umunyarwanda mu myigire ye. Kenshi ababyeyi bakunze kugenda batunga agatoki Ministeri ifite uburezi mu nshingano zayo, n’abarimu. Iyo ubajije bamwe mu babyeyi aho bipfira, nabo bakubwirako ntabyo bazi bitewe nuko ahanini usanga abayeyi b’ubu nabo gukurikirana imyigire y’abana babo ikiri ikibazo. Hari naho usanga umubyeyi (...)

Imibereho y’abaturage

Gasabo: Muri Rutunga ngo hari abaroga imirima ntiyere.

Aba baturage bavuga ko muri ako gace hari abo bita abacuraguzi barara mu mirima baroga ngo imyaka bahinzemo irumbe ibizwi nko kwabura umurima. Gusa ariko ntibabivuga ho rumwe kuko byemerwa cyane n’abakuze cyane, ariko n’abato ntibahakana ko batabizi cyangwa batarabyumva. Ngo si imirima gusa nkuko byemezwa n’umusaza kuko n’ibiraro by’amatungo ngo barabiroga ukarinda usaza udatunze. Uyu musaza Musabe Germain avuga ko umurima warozwe uteramo ibiti bita ibirogora, cyangwa ibishyimbo bitaribwa (...)

Ubukungu

Gasabo : Gatsata ahari Uruganda rwakoraga inkweto hafashwe n’inkongi y’umuriro.

Mugitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 7/06/2018 ahari uruganda rwakoraga inkweto ruzwi nko kwa Rujugiro, mu murenge wa Gatsata mu kagari ka Nyamugali hafi y’ ububiko bwarwo hafashwe n’inkongi y’umuriro kuva mu masaa moya. Bamwe mu baganiye na TV na Radio 1, bavuze ko intandaro y’iyi nkongi y’umuriro yaba yaturutse ku bagabo bagiye gushakamo ubuki ngo barimo umwe usanzwe ukora akazi k’irondo muri ako gace, wari uzi ko haba ubuki, yitwaza umuriro wo kwirukana inzuki ngo abone uko afata (...)

Imibereho y’abaturage

Rulindo : Kubyina bambaye ubusa ngo birimo kubashora mu busambanyi

Bamwe mu babyeyi n’abagore bavuga ko hari akabari kababangamiye kitwa Jama Bar kari mu rugabaniro rw’umurenge wa Murambi na Masoro yo mu karere ka Rulindo, ngo iyo bigeze mu mpera z’icyumweru aka kabari kazana abakobwa baturutse I Kigali bakabyina bambaye ubusa ibizwi nk’ikimansuro bityo ngo bikaba byarararuye abana n’abagabo bo muri iyi mirenge kugeza ubwo basigaye bataha amajoro n’ibindi bikorwa by’urukozasoni. Abasore batungwa agatoki ku kuba babyinishwa muri ibyo bimansuro bavuga ko (...)

Uburezi

Umusaruro w’amashuri ya 9YBE na 12YBE ntutandukanye n’uw’andi mashuri - MINEDUC

Ubwo yatangizaga ibizamini bisoza amashuri yisumbuye n’ikiciro rusange umwaka w’amashuri wa 2017, umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’uburezi Isaac MUNYAKAZI yavuze ko aya mashuri yashyizwe ku rwego nk’urw’andi yose yisumbuye ya leta. Abanenga ireme ry’uburezi n’imitsindire mu bizamini bya leta ku bana biga muri aya mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, bashingira ku bibazo aba banyeshuri bakunze kugaragaza ko bahura nabyo, birimo ibya gahunda y’imirire ku mashuri itaranozwa neza, abiga (...)

Ubukungu

Rwanda: Sosiyete MMT ngo igiye kugabanya imodoka zazanaga amavuta mu Rwanda kubera ibihombo bya hato na hato.

Ubuyobozi bwa sosiyete izana amavuta(Essence na Mazutu) mu Rwanda buratangaza ko bugiye kugabanya imodoka zizana bene aya mavuta mu rwego rwo kwirinda ibyo bwo bwita ibihombo bya hato nha hato. Ni nyuma yaho abashoferi b’abanyatanzaniya batwara amakamyo azana amavuta y’imodoka mu Rwanda bayavanye muri Tanzaniya, bavuga ko bakemanga ibipimo by’imashini zikoreshwa na sitasiyo ya SP ngo cyane ko iyo bahapakururiye bahomba. Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo makamyo asaga 50, ya sosoyete ya (...)

Send a message