Umutekano

Nyanza: Umugore arakekwaho gusambanya ku ngufu umwana w’imyaka 14.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rwabicuma ho mu karere ka Nyanza,burasaba abaturage kurinda abana utubari n’abababonye bagatanga amakuru hakiri kare.Ni nyuma y’aho mu ijoro rishyira kuri uyu wa kabiri umugore w’imyaka 46 afatanywe n’umwana bivugwa ko ari mu kigero cy’imyaka 16 bakora imibonano mpuzabitsina bagashyikirizwa ubuyobozi.

Yanditswe na Camille NDIKUMANA

Mu masaha y’igicuku mu ijoro rishyira kuri uyu wa kabiri tariki ya 09 Gicurasi 2018 ,ni bwo humvikanye induru y’umwana w’umuhungu atabaza,maze abatabaye harimo n’irondo nyuma yo gusanga umugore ukuze n’umwana w‘umuhungu mu gihuru ngo ni ko kubashyikiriza ubuyobozi bw’akagali ka Runga.

Umwe wivugira ko yari mu batabaye, yemeza ko bahageze ari kumwe n’irondo bagasanga umugore we aracyambaye ubusa ,ariko umwana we yambaye bari kugundagurana umwana ashaka gucika umugore maze batabara uwo mwana .
Uyu mwana w’umuhungu we ngo yatangarije ababakijije ko uyu mugore yari yamwemereye amafaranga 3,000 Frw ngo amuherekeze kuko hari nijoro,maze bagera ahantu hihishe agahita amufata ku ngufu.

Cyakora ubuyobozi bw’uyu murenge wa Rwabicuma bwo buravuga ko aba bombi bakimara gufatwa n’irondo bashyikirijwe ubuyobozi,gusa ngo biragoranye kuko bose bashinjanya gufatana ku ngufu.Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Rwabicuma Claire INGABIRE yatangarije TV na Radio One ko kuri ubu abo bombi bashyikirijwe ubugenzacyaha.

Uyu muyobozi yongeyeho ko abaturage bakwiye kujya bakumira abana mu tubari hataravuka ibibazo nk’ibi kubera ko aba ngo bari babanje no gusangirira mu kabari.Ngo biteye isoni kubona umugore w’imyaka 46 yicaranye mu kabari n’umwana w’umuhungu utari uwe uri munsi y’imyaka y’ubukure.

Mu gihe abakekwaho ibyo ngo bari gukurikirannwa n,inzego zibishinzwe,ubuyobozi buravuga ko uyu mwana w’umuhungu avuga ko afite imyaka 14 ariko bikaba nta gihamya kuko nta cyangombwa kibigaragaza kiraboneka.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!