Imibereho y’abaturage

Nyanza: Isoko rya Kirambi rirema kabiri mu cyumweru nta bwiherero rigira.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abarema isoko rya kirambi riherereye mu murenge wa Nyagisozi ho mu karere ka Nyanza, baravuga ko babangamirwa n’uko iri soko nta bwiherero rusange rigira.

Abarema iri soko rihurira muri centre ya Kirambi mu murenge wa Nyagisozi ho mu karere ka Nyanza, baravuga ko iri soko rirema kabiri mu cyumweru nta bwiherero rigira, bikaba imbogamizi ikomeye ku barirema kubera umwanda ngo ukunze kuhagaragara.
Uhagarariye ibikorwa by’isuku n’umutekano muri iri soko, avuga ko ikijyanye n’ubwiherero gisa n’icyananiranye kuko gihora cyigwaho ku rwego rwakagali n’umurenge ariko ntigikemuke.
Abarema iri soko bo ngo basanga rikwiye ubwiherero ndetse n’abahatuye bagashyiraho uruhare rwo kubwubaka, bitewe n’uko n’ubundi abarema isoko batanga imisoro.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza NTAZINDA Erasme avuga ko ikibazo cy’ubwiherero bw’ahahurira abantu benshi, bateganyijwe ko kizakemuka muri uyu mwaka w’ingengo y’imari yatangiye muri uku kwezi kwa 7 ari nabwo abarema iri soko bashobora kuzubakirwa ubwiherero.
Mu gihe ubuyobozi bw’umurenge butangazako buri mucuruzi ucururiza muri iri soko afite inzu akoreramo anafite ubwiherero, bamwe mu barirema baturutse kure bo bavugako benshi bajya kubutira bagasanga bufunze bakifuzako hashyirwaho ubwiherero Rusange.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

Bet on your favorite team with 1xBet: Double your chances with the 100% welcome bonus and win big with our incredible ribs! Sign up and have fun: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET