Ubuzima

Nyanza: Abafite ubumuga bw’ingingo bivuriza I Gatagara ,barasaba kunganirwa na Mituelle

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abafite ubumuga bw’ingingo batishoboye bakenera kugana ndetse n’abagana ibitaro bya Gatagara biherereye mu karere ka Nyanza,baravuga ko kuba ibi bitaro bidakorana na mitiweri(mutuelle) ari ikibazo kibahangayikishije ,mugihe ubuvuzi bwabo buhenda.

Ikigo cy’ubwiteganyirize kinafite mutuelle mu nshingano,kiravuga ko ibi bitaro byasuwe kandi hari gahunda yo kuganira ku mikoranire na mutuelle mu rwego rwo korohereza abanyamuryango bayo bafite ubumuga ,harebwa ku biciro by’ibikoresho byabo bihenda.

Kenshi iyo uganiriye n’abafite ubumuga bw’ingingo z’umubiri ntibabura kuganisha ku buvuzi n’ibyo bakenera ariko bigoranye kubibona bitewe n’uburyo bihenze, cyane cyane no kubona insimburangingo n’inyunganirangingo,aho usanga bifuzako ubumuga nabwo bwavurirwa kuri mituelle nk’uko izindi ndwara bigenda.

Aba twabasanze ku bitaro bya Gatagara mu karere ka Nyanza bifite umwihariko wo kuvura ,kwita ku bumuga bw’ingingo no kuzisimbuza ,bavuga ko bazanye abarwayi bakababwira ko ho badakorana na mutuelle ,ku buryo igiciro kiri hejuru bitewe n’uburwayi,ngo hari ubwo usanga basabwa amafaranga asaga milliyoni imwe ku murwayi umwe.Aba bavuga ko hari abahita bacika intege bakanga kuza kuvuza ubumuga bw’abantu babo ,bitewe n’igiciro gihanitse batabona,ari naho bifuza ko mutuelle yaborohereza nk’uko bikorwa ku zindi ndwara

Tuganira n’ubuyobozi bw’ibi bitaro bya Gatagara nabyo bisanga ngo iki ari ikibazo ,ariko ngo bari baremerewe gukorana na mutuelle nyuma yo kwemererwa kuba ibitaro,gusa ngo ntibirakorwa kugeza ubu nabo baracyategereje.

Umuyobozi bw’ikigo cy’ubwiteganyirize kinafite imicungire ya Mituelle mu nshingano Bwana Gatera Jonathan avuga ko ibi bitaro byamaze gusurwa,ariko hateganyijwe kongera guhura ngo humvikanwe ku biciro by’insimburangingo usanga zihenze,kugira ngo borohereze n’akaboresha mutuelle.

Ubuyobozi bw’ibi bitaro buvugako ubundi bwishingizi bwo bakorana,ariko kuba bataremererwa gukorana na mutuelle bitagira ingaruka gusa ku bakenera kwivuza,ahubwo bigera no ku bitaro bisigarwamo imyenda n’abananiwe kwishyura ikiguzi cyose cy’ubuvuzi baba bahawe.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

Legends Alive VIP show.

Do not miss an outmostanding event on 27/07/2018!

4 days to go !